Ambasaderi Wang na Minisitiri Ndagijimana nyuma yo gusinya amasezerano

U Bushinwa bwasoneye u Rwanda inguzanyo ya Frw arenga miliyari 7

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Bushinwa yasoneye iy’u Rwanda inguzanyo y’amadolari miliyoni 7.1 yakoreshejwe mu kubaka umuhanda Masaka-Kabuga mu mujyi wa Kigali.

Amasezerano yo gukuraho iyi nguzanyo yasinywe na Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, na Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Uziel Ndagijimana tariki ya 28 Ugushyingo 2022.

Nk’uko ikinyamakuru The East African cyabitangaje, Minisitiri Ndagijimana amaze gusinya aya masezerano yashimye urwego umubano w’ibihugu byombi uriho, uruhare u Bushinwa bukomeje kugira mu iterambere ry’u Rwanda.

Yagize ati: “Ibihugu byombi birishimira umubano bifitanye. Ibi birashimangirwa n’uruhare rwa Repubulika y’u Bushinwa muri gahunda z’iterambere z’u Rwanda. Amasezerano yasinywe uyu munsi aranoza uyu mubano.”

Ambasade y’u Bushinwa mu butumwa yashyize kuri Twitter kuri uyu wa 28 Ugushyingo ryerekeye isinywa ry’aya masezerano, yatangaje ko iki gihugu kizakomeza gufasha u Rwanda muri gahunda z’iterambere zitandukanye.

Muri Gashyantare 2021, na bwo u Bushinwa bwasoneye u Rwanda inguzanyo ingana n’amadolari ya Amerika miliyoni 6; ni ukuvuga angana n’ay’u Rwanda miliyari 6.

Ambasaderi Wang na Minisitiri Ndagijimana nyuma yo gusinya amasezerano
Ambasaderi Wang na Minisitiri Ndagijimana nyuma yo gusinya amasezerano

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *