Kuri uyu wa Mbere, u Bushinwa bwatangaje indi myitozo ya gisirikare mu nkengero za Taiwan mu gihe perezida w’icyo kirwa yahuye n’abagize intumwa nshya z’inteko ishinga amategeko ya Amerika, mu kindi kimenyetso cyerekana ko abadepite b’Abanyamerika bashyigikiye ikirwa cyigenga u Bushinwa bufata nk’intara yabwo.
Ibitangazamakuru byo muri Taiwan byerekanye izo ntumwa zigera ku kirwa mu biganiro, ariko amakuru arambuye kuri ibyo biganiro ntiyahise atangazwa nk’uko iyi nkuru dukesha NBCNews ikomeza ivuga.
Uru ruzinduko rwaje mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, Nancy Pelosi ageze muri Taiwan, ibyo bikaba byaratumye u Bushinwa butegura imyitozo yagutse ya gisirikare, irimo kunyuza misile hejuru y’ikirwa cya Taiwan. Pelosi ni umwe mu bagize urwego rwo hejuru muri guverinoma y’Amerika wari usuye Taiwan mu myaka 25 yari ishize.
U Bushinwa bufata umubano usanzwe hagati y’abanyapolitiki bo muri Amerika na guverinoma y’icyo kirwa nko gushyigikira ko icyo kirwa kigenga byuzuye.
Indi myitozo mu nyanja no mu kirere bikikije Taiwan byatangajwe n’Igisirikare cy’u Bushinwa minisiteri y’ngabo n’ubuyobozi bw’ingabo bushizwe igice cy’uburasirazuba mu itangazo ryo kuri uyu wa Mbere.
Minisiteri yagize ati: “Iyi myitozo ije nk” igisubizo cyo kurwanya ubufatanye n’ubushotoranyi hagati ya Amerika na Taiwan. ”
Ibyumweru bibiri bishize u Bushinwa bwakoze imyitozo yo gukanga yatumye Taiwan isaba ingabo zayo kuba maso no kwitegura kurinda ubusugire bw’ikirwa mu gihe byaba ngombwa.


