web-1000x562-taiwan-china-taipei.jpg

U Bushinwa bwatangiye imyitozo ya gisirikare yagutse mu bice bitandatu bikikije Taiwan

Sangiza iyi nkuru

U Bushinwa bwatangiye imyitozo yagutse ya gisirikare yo mu nyanja no mu kirere hafi y’Ikirwa cyiyobora cya Taiwan, nyuma y’amasaha make Perezida w’inteko ishinga amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Nancy Pelosi, avuye mu murwa mukuru wa Taiwan, Taipei, mu ruzinduko rwarakaje Beijing.

Ibitangazamakuru bya Leta byatangaje ko imyitozo irimo gukoreshwamo amasasu ya nyayo mu turere dutandatu dukikije Taiwan yatangiye saa sita z’ijoro ku isaha yaho (04:00 GMT) ikazakomeza kugeza ku itariki ya 7 Kanama.

U Bushinwa bwatangiye gukusanya ingabo mu ijoro ryo ku wa Kabiri nyuma y’aho Pelosi ageze muri Taiwan, nyuma butangaza ko hari ingamba z’ibihano by’ubukungu byo kwihorera busubiza uruzinduko rwa Pelosi.

web-1000x562-taiwan-china-taipei.jpg
Ikarita igaragaza ahantu 6 hakikije Taiwan u Bushinwa buri gukorera imyitozo

Ibikorwa bya gisirikare byakomeje ku wa Gatatu, Taiwan ivuga ko imyitozo yarenze ku mategeko y’Umuryango w’Abibumbye, yinjira mu karere kayo kandi bikaba byari nko gufunga ikirere n’inyanja byayo nk’uko tubkesha Al Jazeera.

Kuri uyu wa Kane, Minisiteri y’Ingabo y’igihugu yasobanuye ko ibikorwa bya gisirikare by’u Bushinwa “bidashyize mu gaciro” kandi “bigamije guhindura uko ibintu bimeze no guhungabanya amahoro n’umutekano mu karere”.

U Bushinwa bwo buvuga ko Taiwan ari iyabwo kandi ntibuhakana ko hakoreshwa ingufu kugira ngo bwigarurire icyo kirwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *