U Bushinwa bwemeje ko bwiteguye gutabara mu gihe NATO na Amerika byatera u Burusiya

Sangiza iyi nkuru

Uhagarariye Minisiteri y’ingabo y’u Bushinwa ku wa Gatandatu ushize yavuze ko Beijing ‘yiteguye gutabara’ niba Amerika cyangwa NATO bihisemo gutera u Burusiya, nk’uko WW3.INFO Battlefield Research yabitangaje ku muyoboro wa Telegram. Ibi bibaye mu gihe Umuryango wa NATO n’u Burusiya bikomeje kurebana ay’ingwe kubera intambara ya Ukraine no kuva Suede yakwinjiramo ku mugaragaro.

Umuyoboro wa Telegram usubiramo uhagarariye ingabo z’u Bushinwa agira ati: “U Bushinwa bwiteguye gutabara bya gisirikare aho ariho hose niba Amerika cyangwa NATO bahisemo gutera u Burusiya.”

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, mu ntangiriro z’iki cyumweru yihanangirije NATO n’Uburengerazuba avuga ko Moscou yiteguye intambara ya kirimbuzi niba Amerika yohereje ingabo muri Ukraine.

Umuyobozi wa Kremlin yabivuze mbere y’amatora yo ku ya 15-17 Werurwe, yamaze no kubonamo intsinzi ku majwi agera kuri 87,28%.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *