Leta y’u Busuwisi bamwe bazi ko itagira igisirikare, ifite gahunda yo gushora amafaranga yo muri iki gihugu arenga miliyari 6 yo kugura intwaro karundura zirimo indege z’intambara.
Izi ndege ngo zigomba gusimbura izo iki gihugu cyari gisanganwe zo mu bwoko bwa 30F/A-18 Hornets zivugwaho ubushobozi buke ugereranyije n’izigezweho, ngo izo zizatakaza manda mu 2030.
Gifite gahunda yo kugura indege z’indwanyi zakozwe n’uruganda rwa Airbus cyangwa se iza Lockheed Martin F-35 Lightning II.
Gusa abagize Inteko Ishinga Amategeko mu Busuwisi ntabwo babyumva kimwe nk’uko bigaragara mu nkuru ya Daily Mail. Depite Priska Seiler wo mu ishyaka rya Demokarate we avuga ko uyu mugambi ntacyo umaze. Ati: “Nta wagaba igitero ku gihugu kizengurutswe na NATO.”
Uyu mudepite avuga ko koko u Busuwisi bukeneye indege nshya, ariko zidahenze nk’izigambiriwe.
Thomas Hurter we ntabibona kimwe na Prisker kuko we avuga ko n’ubwo byitwa ko u Busuwisi burinzwe, nabwo ubwabwo bugomba kwirinda butishingikirije ibindi bihugu. Ngo igihugu gikeneye indege zifite ubushobozi bwo guhangana byihuse n’icyaza gitunguranye.
U Busuwisi bufite ingabo zikomeye
Bitewe n’igihe kirekire u Busuwisi bumaze butarangwamo intambara (imyaka irenga 200) no kuba habayo ibigo n’imiryango mpuzamahanga byinshi birindwa n’abasirikare bava mu mahanga, hari abizera ko iki gihugu nta ngabo kigira.
Gusa si ko bimeze kuko ingabo z’iki gihugu zijya mu butumwa bw’amahoro mu bihugu byugarijwe n’umutekano muke kandi nk’uko bigaragara, iki gihugu kiri mu muryango wa NATO. Nta gihugu kidafite ingabo cyakwinjira muri uyu muryango kuko ubereyeho guhuza imbaraga za gisirikare mu kurindirana umutekano.
Ikindi na raporo ya Global Fire Power igaragaza imiterere y’ibisirikare by’ibihugu bitandukanye, yemeza ko u Busuwisi bufite ingabo kandi zikomeye. Muri uyu mwaka, iki gihugu kiri ku mwanya wa 30 mu bihugu 138, aho gifite ingabo ziri ku kazi 21,000, indege 169, imodoka zirenga 1660 n’imbunda nto n’inini.


