Igihugu cy’u Buyapani ari nacyo cya mbere gitumizwamo imodoka nyinshi ku Isi yose kigiye gufasha Tanzania n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba kujya bakorera imodoka mu karere.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuyobozi wungirije w’ikigo cy’Abayapani cy’ubufatanye mpuzamahanga (JICA) muri Tanzania, Kuniaki Amatsu, yemeje ubushake bw’igihugu cye mu gufasha EAC mu bijyanye no kubaka uruganda rukora imodoka.
Bwana Amatsu wasuye ubunyamabanga bwa EAC I Arusha kuri uyu wa Kane ushize, yasubiyemo ko u Buyapani bwiteguye gukomeza ubufatanye bwa hafi n’ibihugu 6 bigize EAC binyuze muri JICA.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku rundi ruhande, inyigo y’uko urwo ruganda rwatangizwa muri Tanzania no mu bindi bihugu bigize EAC igeze ku musozo, hitegurwa guha ubushobozi EAC bwo kujya yikorera imodoka nk’uko byemejwe n’Umunyamabanga wa EAC wungirije, Christophe Bazivamo wasabye ko inyigo yakwihutishwa ku buryo raporo yayo ya nyuma izaganirwaho mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize EAC iteganyijwe muri Mata 2017.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



