U Bwongereza bubitse byinshi byaranze intambara ya Congo na CNDP ya Nkunda – Snowden

Sangiza iyi nkuru

Ikinyamakuru Le monde ndetse n’urubuga The Intercept byongeye gusubira mu mabanga y’urwego rushinzwe umutekano w’igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NSA, Edward Snowden yashyize ku Karubanda, aho kuri iyi nshuro hibanzwe ku nyandiko zivuga ku mugabane wa Afurika by’umwihariko igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu bihugu bigera kuri 20 byo muri Afurika ngo bikurikiranirwa hafi n’inzego z’ubutasi z’Abanyamerika n’Abongereza, igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nicyo kibanzweho cyane, kandi humvirijwe telephone zacyo kurusha ibindi.
Inyandiko zashyizwe ahagaragara na Edward Snowden wahoze ari umukozi wa NSA zivuga ku mwaka wa 2009, ubwo guverinoma ya Kinshasa yari mu biganiro n’umutwe wa CNDP haganirwa ku kuntu igice kimwe cy’abarwanyi cyakwinjizwa mu gisirikare cya leta no kugerageza kugarura amahoro mu burasirazuba bw’igihugu.
Ibi biganiro rero ngo byakurikiraniwe hafi cyane n’inzego z’ubutasi z’Abongereza. Bagenzuriye hafi abantu b’ingenzi bari muri ibi biganiro barimo perezida Kabila ndetse n’abajyanama be bamwegereye cyane ndetse n’umwe mu basirikare bakuru b’igihugu. Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru nawe ngo yarumvirijwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi kandi ngo byanakozwe ku ruhande rw’inyeshyamba, aho ngo telefone zose Laurent Nkunda na Bosco Ntaganda bakiraga zumvirizwaga kimwe n’iz’abajyanama babo kandi bihoraho.
Iyi nkuru dukesha RFI isoza ivuga ko izi nzego z’ubutasi zidakunda kwibanda ku mirongo ya telefone zo mu biro, kuko ngo zimenya numero za telefone ngendanwa z’abo zishaka kuneka na aderese za emails zabo uko zishatse.
Mu magambo macye rero, buriya ngo U Bwongereza muri kiriya gihe bukaba bwarabashaga kumviriza ibiganiro byose kuri telefone ndetse bugakurikirana ibi bibazo intambwe ku yindi uko byagendaga bihinduka kuri buri ruhande mu zari zihanganye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Denis Nsengiyumva

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *