Leta y’u Bwongereza yahamagaje Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, Johnston Busingye, ku mpamvu Londres ivuga ko zishingiye ku kuba Ingabo z’u Rwanda na M23 bakomeje kwigarurira uduce two mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
U Bwongereza bwemeje ko bwahamagaje Ambasaderi w’u Rwanda biciye mu itangazo ryasohowe na Minisiteri yabwo ishinzwe Ububanyi n’Amahanga, umuryango wa Commonwealth ndetse n’iterambere.
Kuva mu mpera z’ukwezi gushize, inyeshyamba za M23 ziri kwigarurira ku muvuduko wo hejuru uduce dutandukanye two mu burasirazuba bwa Congo.
Nyuma yo kwigarurira Umujyi wa Goma, M23 kuri ubu iragenzura uduce tw’ingenzi turimo ikibuga cy’indege cya Kavumu, Umujyi wa Bukavu, agace ka Kamanyola; ndetse nta gihindutse mu gihe cya vuba uriya mutwe ushobora no kwigarurira Umujyi wa Uvira.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bwongereza, ku wa Gatanu nyuma yo guhamagaza Ambasaderi Busingye yavuze ko “u Bwongereza buramagana bwivuye inyuma kujya mbere kw’Ingabo z’u Rwanda na M23 mu burasirazuba bwa Congo.”
Londres ivuga ko kuba M23 n’Ingabo z’u Rwanda ishinja kuyishyigikira bakomeje kwigarurira uduce dutandukanye, “bigize kuvogera kutemewe k’ubusugire bwa RDC.”
U Bwongereza bwunzemo buti: “Guverinoma y’u Rwanda ikwiye kuvana by’aka kanya ingabo zose zayo ziri ku butaka bwa Congo. Turasaba u Rwanda guhita ruhagarika imirwano rukagaruka mu biganiro biciye mu nzira ziyobowe na Afurika.”


