U Bwongereza bwatangiye gutoza ingabo za Ukraine kugira ngo zishobora guhangana n’iz’u Burusiya zimaze amezi ane n’igice zizigabaho ibitero bikomeye.
Umunyamabanga w’u Bwongereza ushinzwe ingabo, Ben Wallace, yasobanuye ko abasirikare 1060 b’igihugu cye ari bo bari gutoza aba Ukraine mu bigo bitandukanye biri mu Bwongereza.
Gahunda Leta y’u Bwongereza ifite ni ugutoza abasirikare ba Ukraine 10.000 cyangwa barenga mu minsi 120.
Minisitiri Wallace yagize ati: “Twifashishije ubuhanga buhambaye ku Isi bw’igisirikare cy’u Bwongereza, tuzafasha Ukraine gutoza igisirikare cyayo, tucyongerere ubushobozi bwo kwirinda mu gihe kirwanira ubwigenge bw’igihugu n’uburenganzira bwacyo bwo kwihitiramo ahazaza.”
Iyi myitozo iri kubera mu bigo bya gisirikare bitandukanye byo mu Bwongereza yiyongera ku bufasha iki gihugu gikomeje guha Ukraine, burimo intwaro zikomeye.


