Kuri uyu wa Mbere, abakangurambaga bo mu Bwongereza babonye amahirwe yabo ya nyuma mu rukiko kugira ngo bahagarike indege ya mbere igomba kujyana mu Rwanda abasaba ubuhungiro mu Bwongereza.
Guverinoma yo irateganya gukomeza umugambi wo kohereza indege ya mbere itwaye abasaba ubuhungiro 31 ku wa Kabiri ivuye ku kibuga cy’indege kitaramenyekana.
Ni nyuma yo gutsinda igerageza ryo guhagarika iyi gahunda ku wa Gatanu mu Rukiko Rukuru, ryazanwe n’abafasha impunzi n’urugaga rw’abakozi bavuga ko iyi gahunda itarimo ubumuntu, iteje akaga kandi idatanga umusaruro.
Ariko ayo matsinda n’ubundi yatanze ubujurire bwihutirwa bwumvwa kuri uyu wa Mbere, kandi bashingira ku byavuzwe n’Igikomangoma Charles giherutse kuvuga ko iyi gahunda “iteye ubwoba”.
Mu batanze ikirego harimo ihuriro ry’imirimo ya leta n’ubucuruzi (PCS), abayoboke baryo mu kigo gishinzwe iby’imipaka mu Bwongereza bari mu bashinzwe gushyira u bikorwa iyi gahunda nk’uko iyi nkuru dukesha ibinamakuru nka The Guardian na France24 ivuga.
Umuyobozi wa PCS, Mark Serwotka, yavuze ko mu rwego rwo guca urubanza ku wa Gatanu, Urukiko Rukuru rwateguye iburanisha ryuzuye mu kwezi gutaha ku bijyanye n’amategeko muri uyu mugambi muri rusange.
Ku cyumweru, yatangarije Sky News ati: “Tekereza ubwiwe kugira icyo ukora ku wa kabiri, muri Nyakanga bikagaragara ko bitemewe. Ibyo byaba ari ibintu biteye ubwoba.”
Serwotka yongeyeho ko minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Priti Patel akwiye gutegereza iburanisha ryo muri Nyakanga niba “hari cyubahiro afite, atari ku bantu bihebye baza muri iki gihugu, ahubwo no ku bakozi akoresha”.
Ati “Twizeye rwose ko muri Nyakanga, dukurikije ibyo UNHCR (Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi) yavuze mu buryo mu rukiko, twizera ko ibyo byifuzo bizasangwa bitemewe n’amategeko.”
Icyakora, Patel na Minisitiri w’Intebe, Boris Johnson, nta mpungenge bafite, bashimangira ko politiki ikenewe kugira ngo hahagarikwe uruvunge rw’abimukira bakunze gupfira mu Muyoboro w’u Bwongereza bava mu Bufaransa.
Mu masezerano na Kigali, umuntu wese ugera mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko agomba guhabwa itike imwe yo kujya mu Rwanda, akaba ari ho azasabira ubuhungiro.
‘Imvugo y’urwango n’ivangura’
Guverinoma ivuga ko ibyo bizasenya uburyo bw’ubucuruzi bw’agatsiko k’abagizi ba nabi bishyuza abashaka kuba abimukira ibihumbi by’amadolari kugira ngo bambutswe mu buryo bushyira ubuzima bwabo mu kaga bizera ubuzima bushya mu Bwongereza.
Ivuga ko abasaba ubuhunzi nyabo bagomba kuguma mu Bufaransa.
Kandi ivuguruza UNHCR, ishimangira ko u Rwanda ari ahantu hizewe kandi rufite ubushobozi bwo kwakira ibihumbi icumi by’abasaba ubuhungiro mu Bwongereza mu gihe kiri imbere.
Kugeza ubu, kwirukanwa bizakomeza “buhoro buhoro”, nk’uko Doris Uwicyeza, umujyanama mukuru mu bya tekinike muri minisiteri y’ubutabera y’u Rwanda yabitangarije Radiyo LBC.
Uwicyeza yamaganye abanenga iyi gahunda kubera uburenganzira bwa muntu mu Rwanda ruteganya muri uku kwezi kwakira inama ya Commonwealth izitabirwa n’Igikomangoma Charles na Boris Johnson.
Yavuze ko itsembabwoko ryakozwe mu Rwanda mu myaka ya za 90 ryatumye hitabwaho cyane cyane “kurinda umuntu uwo ari we wese imvugo z’urwango n’ivangura”, no kubaryamana bahuje ibitsina.
Ariko abongereza banenga iyi gahunda ntabwo banyurwa.
Harimo Charles, nk’uko ikinyamakuru The Times cyabitangaje ku wa Gatandatu, wasabye abaminisitiri muri guverinoma batavuzwe amazina kubwira umuragwa w’Umwamikazi Elizabeth II kuguma hanze ya politiki.
Ku rundi ruhande, BBC yo ivuga ko umubare wari uteganijwe w’abazoherezwa wagabanutse bakagera kuri 11 nkuko bitangazwa na Care4Calais.
Amakuru aturuka mu biro bya minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu agera kuri BBC avuga ko, muri 37 ba mbere byari biteganijwe ko bazoherezwa i Kigali, ibibazo by’amategeko bijyanye n’ubucakara bugezweho ndetse n’uburenganzira bwa muntu byagabanije cyane uwo mubare.
Ku wa Gatanu, byagaragaye ko abantu batandatu amabwiriza yo kubohereza yahagaritswe, mu gihe Care4Calais yemeje ko abandi 20 hasabwe ko nabo batakoherezwa muri weekend.


