Urubanza rwa kabiri rwamagana gahunda ya minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu yo kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda ruzaburanishwa mu rukiko rukuru muri iki cyumweru.
Gusuzuma iki kibazo, byazanywe n’umuryango utabara imbabare Asylum Aid, bije nyuma y’ukwezi humvishwe ikindi kirego gitandukanye cyarwanyaga isesengura rya minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu mu Bwongereza ryaagaragaje u Rwanda nk’igihugu gitekanye.
Urubanza rutaha, ruzatangira guhera ku wa Kane, rushingiye ku buryo bwemewe n’amategeko buzakoreshwa n’ibiro by’umutekano w’imbere mu gihugu mu rwego rwo kumenya no gusuzuma abantu bakwiye koherezwa mu Rwanda nk’uko iyi kuru dukesha ikinyamakuru The Morning Star ikomeza ivuga.
Abunganira uyu muryango uharanira uburenganzira bw’impunzi, Asylum Aid, bazagaragaza uko inzira ya “bugufi” iriho “ikandagira uburenganzira bw’abasaba ubuhungiro no kugendera ku mategeko.”
Abasaba ubuhungiro barebwa no kwimurirwa mu Rwanda bahabwa iminsi irindwi gusa yo kujuririra icyemezo cya minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu. Umuryango utabara imbabare uvuga ko iki atari igihe gihagije kugira ngo abantu babone inama mu by’amategeko kandi batange ikirego cyabo.
Urukiko rugomba kumva uko gahunda yihuse yo gusuzuma yashyizweho nkana ku buryo abantu benshi bananirwa kujuririra iyirukanwa ryabo, kabone niyo baba bafite impamvu zumvikana mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu n’amategeko aca ubucakara bugezweho.
Umuyobozi wa Asylum Aid, Alison Pickup, iminsi ibiri mberey’uko urubanza rutangira yagize ati: “Gahunda y’u Rwanda iratera akaga gakomeye ko abantu bashobora kwirukanwa batabonye uburenganzira bwabo bwo kugirwa inama no kugera mu nkiko.
Ati: “Iyi gahunda iha abasaba ubuhungiro, abaje vuba kandi bafunzwe, igihe hafi ya ntacyo cyo gusobanukirwa ibisabwa, kubona inama mu by’amategeko no gutanga impamvu zabo zo gushaka kuguma mu Bwongereza, akenshi bisobanura guhishura ibyababayeho.
Ati: “Niba kandi batabikoze, bahura n’ibyago nyabyo byo koherezwa mu bilometero ibihumbi n’ibihumbi mu hazaza haatizewe mu gihugu kidashobora gufatwa nk’igitekanye kuri bo.
Ati: “Abantu bagomba kwemererwa kunyura mu nzira iboneye, bakumvwa neza kandi bakabona igisubizo kibereye.”
Umunyamabanga ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu, Suella Braverman, we yemeye ko azakomeza guteza imbere politiki y’uwamubanjirije, Priti Patel, nubwo ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Impunzi riburira ko iyi gahunda inyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.
Mu iburanisha ryabanje, inyandiko z’urukiko zagaragaje ko abaminisitiri birengagije nkana ibimenyetso by’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, kandi bakuraho impungenge z’abayobozi ba leta bakunze kugaragaza ku bijyanye no kuba u Rwanda ari igihugu kibereye abasaba ubuhungiro.


