U Bwongereza mu nzira yo gukuriraho amabwiriza agoye abakingiriwe Covid-19 mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Ambasade y’Ubwami bw’u Bwongereza yaciye amarenga ko iki gihugu gishobora gukuraho amabwiriza akomeye agenga abagenzi bajyayo bikingirije icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda .

Ni nyuma y’aho abenshi bagaragaje ko batanyuzwe n’icyemezo cya guverinoma y’u Bwongereza kivuga ko guhera tariki ya 4 Ukwakira 2021, abakingiwe iki cyorezo baturutse muri Afurika no mu bindi bihugu birimo ibya Amerika y’Amajyepfo mu gihe bagezeyo bazajya bakurikiza amabwiriza agenewe abatarigeze bafata urukingo na rumwe.

Aya mabwiriza arimo ko umugenzi uturutse kuri uyu mugabane no muri ibi bihugu akigera ku kibuga cy’indege, agomba kujya mu kato muri hoteli yiyishyurira mu gihe cy’iminsi 10, akanisuzumisha Covid-19 byibuze inshuro ebyiri.

Ubutumwa Ambasade y’u Bwongereza yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa 29 Nzeri 2021 busobanura ko iki gihugu nk’igishyigikiye gahunda yo gukingira abaturage ku Isi yose, giha agaciro inkingo enye z’iki cyorezo. Iti: “UK ishyigikiye gahunda yo kugeza inkingo ku Isi kandi ni umuterankunga mukuru wa COVAX. Duha agaciro inkingo zose za AstraZeneca, Moderna, Pfizer na Johnson & Johnson, aho zikorerwa n’aho zitangirwa hose ku Isi.”

Iyi Ambasade yasobanuye ko bisabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi, EU, u Bwongereza buri kwiga ku buryo bwaha agaciro ibyemezo by’abakingiriwe mu bindi bihugu birimo u Rwanda, gusa ngo bizatwara igihe.

Yabivuze iti: “Nyuma y’ubusabe bwa US na EU, turi kwiga ku buryo twaha agaciro ibyemezo by’abakingiriwe mu bindi bihugu birimo u Rwanda. Birategurwa kandi bizatwara umwanya ariko twiteze ko urutonde rw’ibyemezo ruba runini mu byumweru cyangwa amezi biri imbere.”

Ambasade y’u Bwongereza itanze ubu butumwa nyuma y’inyandiko iherutse gushyirwa hanze n’ikigo cy’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gishinzwe kurwanya no gukumira indwara, Africa CDC, isaba guverinoma yabwo kwisubira, igakuraho aya mabwiriza ku bakingiriwe kuri uyu mugabane.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *