Guverinoma y’u Bwongereza iri kunoza undi mugambi ishobora gushyira mu bikorwa mu gihe urukiko rw’ikirenga tariki ya 15 Ugushyingo 2023 rutayemerera kohereza abimukira mu Rwanda.
Ikinyamakuru The Telegraph kiravuga ko ba Minisitiri muri iyi guverinoma bari gutekereza ku buryo abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko bakurwa mu itegeko ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Mu gihe iri tegeko ryavugururwa, urukiko rw’Uburayi rushinzwe kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu rwahita rutakaza ububasha bwo gufata icyemezo ku byemezo by’inkiko z’u Bwongereza.
Uyu mugambi urajyana n’uko Minisitiri w’umutekano w’imbere, Suella Braverman, atangaje ko ashyigikiye ko u Bwongereza bwava mu masezerano arugenga kuko ngo abanyamategeko bayo bayoborwa na politiki.
Iki kinyamakuru kiravuga ko abandi ba Minisitiri 8 muri guverinoma ndetse n’abashingamategeko bashyigikiye igitekerezo cya Minisitiri Braverman, gusa Minisitiri w’Intebe, Rishi Sunak, we ntabwo aragaragaza aho ahagaze.
Gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda irashingira ku masezerano guverinoma z’ibihugu byombi zashyizeho umukono muri Mata 2022. Yagombaga gushyirwa mu bikorwa muri uwo mwaka ariko muri Kamena indege yari kubazana i Kigali yahagaritswe hashingiwe ku cyemezo cy’uru rukiko rw’i Burayi.
Biteganyijwe ko mu gihe urukiko rw’ikirenga rwakwemera iyi gahunda, u Bwongereza buzohereza mu Rwanda ibihumbi by’abimukira, kandi bukazajya bubafasha mu buryo bw’imibereho. Inzu zizacumbikira aba mbere zo zamaze kubakwa.



One Response
U Bwongereza mu wundi mugambi, urukiko rutabwemereye kohereza abimukira mu Rwanda
Arikose ngewe sinumva ikidushishikaje? Ese ubundi niyehe nyungu bazazana,nizihe nyungu urwanda rufitemo kubazana, babanje bagatuza abasenyewe ngo namanegeka.