U Bwongereza: Ubujurire ku cyemezo cyo kohereza abimukira mu Rwanda buzatangira muri Mata

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rw’Ubujurire mu Bwongereza ruzumva imbogamizi kuri gahunda ya Guverinoma, yo kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda, muri Mata, nk’uko umucamanza mukuru yavuze .

Abacamanza babiri bo mu Rukiko Rukuru bateye utwatsi icyifuzo cyo guhagarika iyi politiki y’ibiro bishinzwe umutekano w’imbere mu gihugu mu Kuboza nyuma y’iburanisha ryo muri Nzeri na Ukwakira.

Abacamanza Lewis hamwe na Swift mbere bahaye uburenganzira abantu benshi basaba ubuhungiro n’umuryango Asylum Aid uharanira uburenganzira bw’abimukira uburenganzira bwo kujuririra icyemezo cyabo nk’uko tubikesha Yahoo News.

Urukiko rw’ubujurire ruzasabwa gusuzuma ibibazo bitandukanye, birimo kumenya niba abacamanza bo mu Rukiko Rukuru baribeshye bemera ko abasaba ubuhungiro basubizwa mu bihugu bari bafitemo ibyago byo gutotezwa, ndetse no kumenya niba iyi gahunda atari “akarengane”.

Mu iburanisha ry’ibanze kuri uyu wa Mbere, Umucamanza Underhill yavuze ko urubanza mu rukiko rw’ubujurire rugomba gutangira ku itariki ya 25 Mata kandi ko ruzamara iminsi itatu.

Yagize ati: “Bamwe mu basabye ubuhungiro ku giti cyabo bazanye ibirego umwaka ushize bamagana icyemezo cy’umunyamabanga w’umutekano w’imbere mu gihugu cyo kubimurira mu Rwanda kandi imiryango imwe n’imwe ibishaka nayo yazanye ibirego”.

Uwahoze ari umunyamabanga ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu, Priti Patel, yasinyanye amasezerano n’u Rwanda muri Mata 2022 yo kwakira abimukira binjiye mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko.

“Mu Kuboza umwaka ushize, Urukiko Rukuru rwanze ibyo birego byose. Abarega bashobora kujuririra uru rukiko gusa, ni ukuvuga Urukiko rw’Ubujurire, iyo Urukiko Rukuru cyangwa Urukiko rw’Ubujurire rutanze uruhushya. ”

Ku wa Mbere, abunganizi ba bamwe mu basabye ubuhungiro basabye uruhushya kugira ngo bagure ubujurire bwabo ku cyemezo cy’Urukiko Rukuru, umucamanza Underhill akaba yitezweho gutanga umwanzuro mu minsi iri imbere.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *