U Bwongereza: Umwami Charles III n’umugore we Camilla batewe amagi

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatatu, umugabo wo mu Bwongereza yatawe muri yombi nyuma yo gutera amagi Umwami Charles III na Camilla, umugore we akaba n’umwamikazi, ubwo bari mu majyaruguru y’u Bwongereza .

Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanye amagi ane mu kirere anyura hejuru y’umwami w’u Bwongereza n’umugore we yikubita hasi ubwo bari bageze mu birori gakondo muri York. Babaye nkaho batigeze bahungabanywa n’ibyabaye bakomeza ibyo bari barimo.

Uyu mugabo wateye amagi ubwo yari mu maboko ya polisi yumvikanye asakuza agira ati “Iki gihugu cyubakiwe ku maraso y’abacakara,”

Abandi bantu bari muri iyo mbaga bo bahise batangira kuririmba ngo “Imana itabare Umwami” na “isoni kuri wowe” ku wateye amagi nk’uko tubikesha BBC.

Ibyabereye i York byabaye ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rw’umwami muri Yorkshire. Umwami ategerejwe kandi muri Doncaster nyuma.

Umwami n’umugore we bakirwaga n’abayobozi b’umugi igihe baterwaga amagi n’uyu mugabo wabanje kubaha boo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *