U Rwanda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Israel n’ibindi bihugu bya Afurika, muri iki cyumweru byahuriye mu nama y’umutekano yabereye i Kigali.
Iyi nama yabaye ku wa Gatatu tariki ya 18 Gashyantare, yari ifite insanganyamatsiko yiswe iyo “guhuza Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Israel, Afurika n’Uburasirazuba bwo Hagati bushya.”
Abayiteguye babwiye The Times of Israel ko ibiganiro byibanze ku gushaka uburyo Afurika yagirwa “ahantu hashya hagamije kwagurirwamo ubufatanye bwimbitse mu bya politiki n’umutekano hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israeli, aho u Rwanda rufatwa nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi ufungura amarembo”.
Senateri mu ishyaka ry’aba-Republicain, Ted Cruz, Jacky Rosen wo mu ishyaka ry’aba-Democrates ndetse na Robert O’Brien wahoze ari Umujyanama mu bijyanye n’Umutekano w’Igihugu wa Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bari mu bitabiriye iriya nama bifashishije iyakure ry’amashusho.
Mu myaka yashize, Israel yakunze kwagura umubano wayo n’ibihugu byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, by’umwihariko u Rwanda.
Icyerekezo cy’ingamba cyatangiwe mu nama y’i Kigali cyagaragaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatanga “ubushobozi bwagutse mu rwego rw’ingamba z’umutekano ku rwego mpuzamahanga”, Israel igatanga ubunararibonye mu by’umutekano n’ubushobozi mu guhanga udushya, mu gihe u Rwanda rwagaragajwe nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi muri Afurika ndetse n’“ikiraro gihuza n’ibindi bihugu byo ku mugabane wa Afurika.”


