Akanama gashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’isoko rusange rya Afurika (AfCFTA) kashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere mu bihugu byoroshya ishoramari n’ubucuruzi muri Afurika.
Komisiyo y’isoko rusange rya Afurika AfCFTA isohora kabiri mu mwaka uko ibihugu byubahiriza amasezerano mpuzamahanga agamije koroshya ishoramari n’ubucuruzi muri Afurika, aho raporo yasohowe muri uku kwezi igaragaza ko ibihugu bihuriye kuri aya masezerano bitayubahirije uko bikwiye kuko byayubahirije ku kigero cya 49.15% hakaba hari icyuho kinini ku koroshya ubucuruzi kuri ibi bihugu. Iyi raporo ije ikurikira iyasohotse mu ntangiro z’uyu mwaka 2019.
Iyi raporo yashyize ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba birimo n’u Rwanda n’iby’Uburengerazuba ku mwanya wa mbere aho ugereranyije byayitabiriye kurusha ibindi. U Rwanda nirwo ruri ku mwanya wa mbere muri Afurika n’amanota 83.93 mu gihe igihugu kiza ku mwanya wa nyuma ari Eritrea ifite 0.85%.
Ibindi bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba biri mu myanya 10 ya mbere ni Uganda iri ku mwanya wa kane, Kenya ikaza ku mwanya wa karindwi, na Djibouti ya cyenda. Ibyo mu Burengerazuba harimo Mali ya kabiri, Togo iri ku mwanya wa gatatu, Ghana ku mwanya wa gatanu, Nigeria ya gatandatu na Senegal iri ku mwanya wa munani.
Ibihugu 55 bya Afurika byose byashyizwe ku rutonde harimo ibyamaze gusinya amasezerano y’iri soko bikanemeza umushinga waryo mu nteko ishinga amategeko zabyo, n’ibindi byayashyizeho umukono ariko byiteguraga kugeza umushinga mu nteko ishinga amategeko.
Mu byagendeweho harimo kuba igihugu cyarashyize umukono ku itegeko rishyiraho iri soko rusange kikanabitangaza binyuze mu nteko ishinga amategeko yacyo, koroshya urujya n’uruza rw’abantu hashingiwe ku mihahiranire, no gukuraho za visa ku baturage b’ibihugu binyamuryango by’iri soko.


