Musanze: Gitifu w’Umurenge, uw’Akagari na ba DASSO babiri batawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, kuri uyu wa 14 Gicurasi 2020 rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, uw’akagari ka Kabeza muri uyu murenge ndetse na ba DASSO babiri bose mu Karere ka Musanze. Ni nyuma y’aho umwe mu baturage afatiye amashusho aba bayobozi; Gitifu w’Umurenge, Sebashotsi Gasasira Jean Paul, Tuyisabimana Jean Léonidas, DASSO Nsabimana […]
Umukobwa yasuye umusore i Kigali rwihishwa aherayo kubera COVID-19
Umubyeyi utashatse ko amazina ye agaragara mu itangazamakuru, avuga ko umukobwa we w’imyaka 21 yavuye mu rugo mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango avuga ko agiye gusura nyirasenge utuye ku Kamonyi kandi arimo kubeshya, ahubwo asuye umusore w’inshuti ye rwihishwa mu Mujyi wa Kigali. Uyu mubyeyi yandikiye info@bwiza.com avuga ko umukobwa we warangije […]
Amerika yohereje indege z’intambara mu kirere cy’i Burayi igamije guha gasopo abanzi bayo

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zohereje indege z’intambara mu kirere cy’umugabane w’u Burayi, hejuru y’inyanja y’Ubuhinde na Pacifique kuri uyu wa 13 Gicurasi 2020 mu rwego rwo guha gasopo ibihugu ifata nk’abanzi kugira ngo bimenye ko yiteguye no kurwana n’ubwo itorohewe n’icyorezo cya Covid-19. Igitangazamakuru The Sun kivuga ko izi ndege zo mu bwoko bwa B-52H, […]
Hagaragaye ifoto y’ibivejuru ku kwezi
Umushakashatsi mu by’isanzure Scott Waring, anyuze ku rubuga rwe rwitwa “ET Database” yatangaje ko yabonye amashusho yafotowe n’ibyogajuru bya NASA yaba yarashushanyijwe mu buryo bwa gihanga n’ibivejuru byabaga ku kwezi. Aya mafoto atangaje yashyize kuri uru rubuga rwe ni ayafashwe n’icyogajuru Apollo 17 mu mwaka wa 1972 ubwo abantu babiri ba nyuma baheruka gukorera urugendo […]
Coronavirus ntaho izajya-OMS
Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi OMS/WHO rivuga ko coronavirus “ishobora kutazagira aho ijya”. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa Gatatu tariki 13 Gicurasi, Dr Mike Ryan ukuriye ibikorwa by’ubutabazi muri OMS, yaburiye abantu kwirinda guteganya igihe iyi virus izaba yaracitse. Yavuze ko nubwo urukingo rwayo rwaboneka, gukomeza kuyirwanya bizasaba imbaraga nyinshi. Ubu ku Isi abantu […]
Kwibuka 26: Urutonde rw’abaganga n’abaforomo 59 bijanditse muri Jenoside
Mu biranga ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, ni uko nta hantu na hamwe abicanyi batakoreye Jenoside, haba muri za Kiliziya, mu nsengero no mu mavuriro. Ikiremereye kurushaho ni uko na bamwe mu bari bashinzwe kurengera ubuzima bw’abantu, harimo abaganga babirahiriye mu mwuga wabo, aribo babaye ku isonga yo gukora Jenoside, cyane cyane mu […]
Rusizi/Rwimbogo: Abavanwe mu byabo baravuga ko hari igihe batarya na rimwe ku munsi
Abaturage bavanwe mu byabo n’ibiza mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi barasaba ubuyobozi kubagoboka bukabaha ibiribwa kuko ngo inzara ivuza ubuhuha nyuma yo gusenyerwa n’ibiza byangirije ibyo bahinze bose. Aba baturage bavuga ko uretse kuba inzara imeze nabi, bakeneye n’ibindi bikoresho by’isuku bya ngombwa kugira ngo birinde indwara zaterwa n’umwanda. Umwe muri aba […]
Kirahwata wari umuvunjayi ukomeye i Bujumbura yishwe
Simbananiye Jackson uzwi ku izina rya Kirahwata” wari Umuvunjayi ukomeye mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi, yasanzwe yapfuye kuri uyu wa 14 Gicurasi 2020. Umurambo wa Kirahwata wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, mu muferege wo ku muhanda w’ahitwa Nyakabiga II i Bujumbura. Amakuru avuga ko mu ijosi rya Kirahwata hari haziritse umugozi, […]
Nyaruguru: Nduwayo ukora akazi ko kunyoga igare, arasaba ubufasha nyuma y’uko umugore we yibarutse abana 3
Nduwabo Janvier w’imyaka 32, ni umunyonzi utuye mu mudugudu wa Gasave, akagari ka Raranzige, Umurenge wa Rusenge, akarere ka Nyaruguru. Arasaba ubufasha nyuma y’uko umugore we, Umuhorakeye Theresie, w’imyaka 25, abyaye impanga z’abana 3 b’abakobwa, umwe akaza no kwitaba Imana. Kugeza ubu, umubyeyi n’abana 2 bakaba barwariye mu bitaro bya Munini kuva kuwa 27 Mata. […]
Huye: Abantu bakomeje gupfira mu cyuzi cy’uruganda rw’amazi rwa Kadahokwa
Abantu batandatu ni bo bimaze kumenyekana ko mu bihe bitandukanye baguye mu cyuzi cy’uruganda rw’amazi rwa Kadahokwa, rugaburira amazi Umujyi wa Huye. Abantu babaye batandatu nyuma y’aho kuwa 12 Gicurasi 2020, undi muntu bivugwa ko yiyahuye. Abahaturiye bavuga ko abaye uwa gatandatu upfiriyemo nk’uko TV1 ibitangaza. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ngoma buvuga ko uyu mugore wiyahuye […]
Umuhungu wa Museveni Gen. Muhoozi yavuze ko nta wahungabanya umubano w’u Rwanda na Uganda
Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, umujyanama wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda akaba n’imfura ye, yavuze ko nta wahungabanya umubano w’amateka uri hagati y’u Rwanda na Uganda. Yabitangaje kuri uyu wa kane mu butumwa yasangije abamukurikirana ku rubuga rwe rwa Twitter. Ni ubutumwa bwari buherekeje ifoto ya Perezida Kagame na Madamu Jeanette Kagame, bicaranye na […]
Kigali: Umukecuru w’imyaka 83 ashimangira ko umuti wa Covid-19 wagaragaye Madagascar no mu Rwanda bawukora-Video
Mukarugaryi Leocadie w’imyaka 83 y’amavuko avuga ko ikibura mu Rwanda ari ukwishyira hamwe kw’abafite aho bahurira n’ubuvuzi bwa gakondo, bityo ko iyo ntera yagezweho umuti wavura icyorezo cya Covid_19 bawutahura. Mukarugaryi ni umuvuzi gakondo ufite ivuriro mu Murenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, ashimangira ko aka kazi akamazemo imyaka irenge 30, […]
Amafoto y’Abakuru b’Ibihugu byo mu Karere mu myambaro ya gisirikare

Mu bihugu byinshi, abakuru b’ibihugu ni bo bagaba b’ingabo b’ikirenga. Aba barimo abahoze ari abasirikare ndetse n’abatarigeze bakandagira mu gisirikare. Abenshi muri bo bakunze kugaragara mu myambaro ya gisirikare mu gihe bitabiriye imihango ijyanye n’uyu mwuga nko gusoza amasomo kw’abasirikare n’igihe bagiye kugaba ibitero bikaze nk’uko Idris Deby wa Tchad yabigenje ubwo yatsiburaga abarwanyi ba […]
Ubufaransa bumaze imyaka 13 butaraburanisha urubanza rw’ukekwaho jenoside
Leta y’Ubufaransa imaze imyaka 13 itaraburanisha uwitwa Eugene Rwamucyo, ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1995 mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare. Ishyirahamwe The Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda (CPCR), ryatangarije The New Times ko ryatangaje ko mu 2007 ari bwo bareze Rwamucyo w’imyaka 60 ariko kugeza ubu akaba atari yakaburanishijwe. […]
Amerika irashinja Ubushinwa kugerageza kuyiba amakuru y’ubushakashatsi bwayo ku muti wa Covid-19
Leta zunze ubumwe za Amerika ziravuga ko aba hackers bo mu Bushinwa bari kugerageza kwiba amakuru yerekeye ubushakashatsi ziri gukora ku rukingo n’umuti wa Covid-19. Byatangajwe n’ibiro by’Abanyamerika bishinzwe iperereza (FBI), bivuga ko byabonye ibimenyetso by’uko hari abari kugerageza kwiba amakuru mu bigo by’Abanyamerika biri gukora ubushakashatsi ku rukingo n’umuti bya Covid-19. Itangazo ryasohowe na […]
U Rwanda ku isonga mu bihugu byorohereza ishoramari muri Afurika
Akanama gashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’isoko rusange rya Afurika (AfCFTA) kashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere mu bihugu byoroshya ishoramari n’ubucuruzi muri Afurika. Komisiyo y’isoko rusange rya Afurika AfCFTA isohora kabiri mu mwaka uko ibihugu byubahiriza amasezerano mpuzamahanga agamije koroshya ishoramari n’ubucuruzi muri Afurika, aho raporo yasohowe muri uku kwezi igaragaza ko ibihugu […]
Hakozwe ‘drone’ igenda iminota 15 kuva mu Rwanda kugera muri Ghana
Hakozwe ‘Drone’ izajya ivana imiti ya Covid-19 muri Ghana ikayigeza mu Rwanda mu minota 15 gusa. Kompanyi y’ikoranabuhanga yo muri Amerika ya Zipline isanzwe ikora indege zitagira abapilote zizwi nka ‘Drones’ yashyize hanze indege ifite ubushobozi bwo kuva mu Rwanda ikajyana imiti yo kwita ku barwayi ba Covid-19 muri Ghana mu gihe cy’iminota 15 yonyine, […]