Abantu batandatu ni bo bimaze kumenyekana ko mu bihe bitandukanye baguye mu cyuzi cy’uruganda rw’amazi rwa Kadahokwa, rugaburira amazi Umujyi wa Huye. Abantu babaye batandatu nyuma y’aho kuwa 12 Gicurasi 2020, undi muntu bivugwa ko yiyahuye. Abahaturiye bavuga ko abaye uwa gatandatu upfiriyemo nk’uko TV1 ibitangaza. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ngoma buvuga ko uyu mugore wiyahuye yakomokagamo, bwatangaje ko yari afite ikibazo cyo mu mutwe. Umwe mu barinzi b’uru rugomero avuga ko atari ubwa mbere uyu mugore yari aje kugerageza kuhiyahurira ntibikunde bakamubuza , akaba abaye uwa gatandatu uburiye ubuzima muri iki cyuzi. Umwe mu baturage batuye hafi y’icyo kiguzi, bavuganye na Bwiza.com ati “ Ubuyobozi bwagakwiye kwigisha no gukangurira abaturiye uru rugomero kurwirinda bitewe n’uko ari uruvamo amazi abantu bakenera ko atari aho kwidagadurira cyangwa kwiyahurira, cyangwa se bakahazitira n’ubwo bigoye bitewe n’uko icyuzi ari kinini cyane.” Uyu ariko avuga ko imibare y’abashobora kuba bamaze ghitanwa n’iki cyuzi, bashobora kuba barenze batandatu. Ati ” Abo batandatu ni abamenyekanye. Ntekereza ko hari n’abagwamo ntibimenyekane mu binyamakuru kuko kiriya cyuzi gikorwaho n’imirenge itandukanye yo muri aka karere [Huye].” Abandi bahaturiye bavuga ko “ Basanga umuti waba uwo kuzitira no kurinda uru rugomero ariko na none ngo bigasa n’ibigoye bitewe n’ubunini bwarwo rwabaye nk’ikiyaga. Gusa ubuyobozi bw’uruganda rwa kadahokwa bwo busobanura ko hakenewe imbaraga zo gusobanurira abaturage kwirinda hanatekerezwa icyo gukora nyuma.” Bwiza.com yahamagaye ku murongo wa telefoni, Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, ngo itangaze ikigiye gukorwa ku busabe bw’abaturage, avuga ko iki kibazo cyaganiriwe n’inama itaguye y’Akarere ka Huye kandi ko hari ingamba zafashwe mu guhanagana n’iki kibazo. Meya Sebutege ati ” Ni ikibazo gihangayikishije ku buzima bw’abaturage kuko hari abamaze kuburira ubuzima muri kiriya cyuzi. Umushinga ni uko twarinda ubuzima bw’abaturage ndetse bakagira umutekano. Abagize inama itaguye y’akarere n’abahagarariye WASAC mu Karere n’abayobozi b’imirenge n’imidugudu dufata ingamba z’igihe gito n’ikirekire. Ubu icyo turi kureba ko twahashyira bimwe mu biti bizwiho gukora uruzitiro ariko bikarinda isuri.” Yakomeje avuga ko mu ngamba z’ibanze bafashe harimo Ko ” Abaturage basabwa kwirinda kujya muri kiriya cyuzi batazi koga, kwirinda ibikorwa bibi nko kwiyahura. Kongera abarinzi bakora uburinzi kuri icyo cyuzi kuko hari ibikorwa tubashimira byari bigamije kwiyahura bagiye baburizamo.” Yatangarije Bwiza.com ko mu ngamba za vuba zigiye gushyirwa mu bikorwa harimo kuba abarinda iki cyuzi bashobora guhabwa imyitozo yo koga, guhabwa ibikoresho by’ibanze byo kuba bafasha uwaba aguye mu cyuzi cy’Akadahokwa. Meya Ange Sebutege yagiriye inama abaturage bafite ibibazo kugana ubuyobozi aho kugira ngo bakore ibikorwa bigayitse byo kwiyahura. Yavuze ko hagisuzumwa niba ibijyanye no kuruhukira kuri iki cyuzi byaba bibujiwe mu gihe bigaragaye ko ntacyo byakwangiza.


