Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, umujyanama wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda akaba n’imfura ye, yavuze ko nta wahungabanya umubano w’amateka uri hagati y’u Rwanda na Uganda.
Yabitangaje kuri uyu wa kane mu butumwa yasangije abamukurikirana ku rubuga rwe rwa Twitter.
Ni ubutumwa bwari buherekeje ifoto ya Perezida Kagame na Madamu Jeanette Kagame, bicaranye na Perezida Museveni na Madamu we Janet Museveni. Iyi foto inariho Gen. Muhoozi, n’abandi bantu batandukanye barimo na Nyakwigendera Inyumba Aloysia wakoze imirimo itandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda.
Gen. Muhoozi yavuze ko u Rwanda na Uganda ari umuryango umwe, umubano w’ibihugu byombi ukaba waraturutse ku Mana ishobora byose.
Yagize ati” Umubano hagati ya Uganda n’u Rwanda urenze uw’igihugu n’ikindi. Turi umuryango umwe! Nta muntu n’umwe ushobora gusenya amateka ahuje ibihugu byombi kuko akomoka ku Mana ishobora byose.”
Umujyanama wa Perezida Museveni yongeyeho ko u Rwanda na Uganda bazahora ari abavandimwe, anatanga icyizere cy’uko abakuru b’ibihugu byombi “bazasana umubano” w’ibihugu byombi umaze igihe warajemo igitotsi.
Amagambo ya Gen. Muhoozi Kainerugaba aje akurikira ayo se Museveni aherutse gutangaza ahamta ko hari icyizere cy’uko iby’u Rwanda na Uganda bizasubira mu buryo mu gihe icyorezo cya Covid-19 kizaba cyararangiye.
Mu kiganiro cyihariye Museveni yagiranye n’umunyamakuru Canary Mugume wa Televiziyo ya NBS, yavuze ko akiri mu biganiro n’abahuza mu rugendo ruganisha ku kubona igisubizo kirambye cy’ikibazo bya Uganda n’u Rwanda.
Yagize ati” Turavugana, tuvugana na Guverinoma ya Angola na RDC. Twagombaga kugira indi nama ariko Coronavirus irabyitambika. Iyo yagombaga kuba inama ya nyuma. Mu gihe Coronavirus izaba irangiye tuzasubukura.”
Museveni yavuze ko yizeye neza ko nyuma y’icyorezo cya Coronavirus, ibibazo bizakemuka kuko ngo Uganda idafitanye ibibazo n’ikindi gihugu icyo aricyo cyose, yewe n’u Rwanda.
Yagize ati“ Ndabyizeye kuko twe nta kibazo na kimwe dufitanye n’u Rwanda cyangwa ikindi gihugu cya Afurika.”
Hashize imyaka itatu u Rwanda na Uganda badacana uwaka kubera ibibazo bitandukanye biri hagati y’ibihugu byombi. Ni ibibazo bifitanye isano no kuba u Rwanda rushinja Uganda guhohotera Abanyarwanda baba ku butaka bwayo ndetse no gushyigikira imitwe igamije guhungabanya umutekano warwo irimo RNC, FDLR, FLN, na RUD-Urunana.
Uganda yo irushinja kuba rwarafunze imipaka yarwo bikabangamira ubucuruzi bwayo, ndetse no gukora ubukangurambaga bugamije kuyisebya yo n’abategetsi bayo.


