arton38698.jpg

Amafoto y’Abakuru b’Ibihugu byo mu Karere mu myambaro ya gisirikare

Sangiza iyi nkuru

Mu bihugu byinshi, abakuru b’ibihugu ni bo bagaba b’ingabo b’ikirenga. Aba barimo abahoze ari abasirikare ndetse n’abatarigeze bakandagira mu gisirikare. Abenshi muri bo bakunze kugaragara mu myambaro ya gisirikare mu gihe bitabiriye imihango ijyanye n’uyu mwuga nko gusoza amasomo kw’abasirikare n’igihe bagiye kugaba ibitero bikaze nk’uko Idris Deby wa Tchad yabigenje ubwo yatsiburaga abarwanyi ba Boko Haram muri Mata.

Kwambara iyi myambaro bisa n’umwihariko w’ibihugu by’Afurika, by’umwihariko mu Karere k’Uburasirazuba, kuko mu muryango wa EAC, Abakuru b’ibihugu barayambaye uretse Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi [ntiduhamya neza niba atarayambaye gusa amafoto ye ntagaragara].

Kagame Paul

Uyu ni Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kuva mu 2000. Ajya ku butegetsi yabanje kuba mu ngabo za RPA zabohoye iki gihugu muri Nyakanga 1994. Agaragara muri iyi myambaro igihe yagiye kwitabira imihango itandukanye ya gisirikare mu bigo nka Gabiro na Gako.

arton38698.jpg

46225076832_486f29c924_b_1587839492098.jpg

Perezida Kagame aheruka kugaragara muri iyi myambaro tariki ya 9 Gicurasi 2020 ubwo yagiranaga inama n’abasirikare bakuru mu Kigo cya Gisirikare cya Gako mu Karere ka Bugesera. Paul Kagame yavuye mu gisirikare afite ipeti rya ‘Major General’.

96237502_10156753717547282_3255435397613748224_o-2.jpg

Uhuru Kenyatta

Ni Perezida wa Kenya kuva mu 2013. Yagaragaye muri iyi myambaro ku Munsi Mukuru w’Ingabo mu 2014 ndetse no ku munsi wa ‘Jamhuri’ iki gihugu cyizihiriza igihe cyabereye repubulika mu 2018. Uhuru ntabwo yigeze akandagira mu gisirikare.

ryhopiroxkrqdw58cd5cf498600.jpg

uh10.jpg

uh2.jpg

Yoweri Museveni

Yabaye Perezida wa Uganda mu 1986 nyuma y’urugamba rw’ingabo ze za NRA zahiritse Milton Obote. Akunze kugaragara akenshi mu myambaro ya gisirikare yihariye, cyane mu gihe ari mu gikorwa gifite aho gihuriye n’ingabo z’igihugu ndetse n’amateka y’umutwe wa NRA yari ayoboye, ubwo yagirikaga Milton Obote. Museveni afite ipeti rya ‘General’.

unnamed_12_.jpg

a1614e9e92ff0e06d34606bf2ea45f37.jpg

img-20190322-wa0080.jpg

John Pombe Magufuli

Yabaye Perezida wa Tanzania kuva mu 2015. Ubusanzwe ntabwo yigeze akandagira mu gisirikare, ahubwo yize amasomo y’uburezi muri siyansi. Inshuro nkeya ni zo uyu Mukuru w’Igihugu yagaragaye yambaye imyambaro ya gisirikare, mu mihango ihuye nacyo.

maize_pic.jpg

magufuli-in-army-uniform.jpg

2-9.jpg

Salva Kiir

Ni Perezida wa Sudani y’Epfo kuva iki gihugu cyabona ubwigenge mu 2011. Yari asanzwe ari umusirikare wigometse ku butegetsi bwa Omar al Bashir wahoze ayoboye Sudani ikiri yose, cyane ko ubwe yabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo zashakaga ubwigenge bw’iki gihugu za SPLA (Sudan People’s Liberation Army) afite ipeti rya ‘General’.

Salva Kiir na we acishamo akambara iyi myambaro imbere y’ingabo z’igihugu, mu mihango itandukanye.

kiir-new_1_.jpg

original-2.jpg

3000.jpg

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Amafoto y’Abakuru b’Ibihugu byo mu Karere mu myambaro ya gisirikare
    Reka bayambare nuko batatu muli bo ari yo yabahaye ubutegetsi: M7,KP na Salva Kiir.
    Kalashnikov oyeee!!Reba ukuntu M7 areba Kalashnikov akamwenyura.Atitaye ko yahitanye abantu batabarika muli Luwero Triangle (civilians).Intambara irasenya ntiyubaka.

  2. Amafoto y’Abakuru b’Ibihugu byo mu Karere mu myambaro ya gisirikare
    Reka bayambare nuko batatu muli bo ari yo yabahaye ubutegetsi: M7,KP na Salva Kiir.
    Kalashnikov oyeee!!Reba ukuntu M7 areba Kalashnikov akamwenyura.Atitaye ko yahitanye abantu batabarika muli Luwero Triangle (civilians).Intambara irasenya ntiyubaka.

  3. Amafoto y’Abakuru b’Ibihugu byo mu Karere mu myambaro ya gisirikare
    Mwakoze kuri iki cyegeranyo none c ko mutashyizeho ifoto ya Silva kiir

  4. Amafoto y’Abakuru b’Ibihugu byo mu Karere mu myambaro ya gisirikare
    Mwakoze kuri iki cyegeranyo none c ko mutashyizeho ifoto ya Silva kiir

  5. Amafoto y’Abakuru b’Ibihugu byo mu Karere mu myambaro ya gisirikare
    Afrika tuzatera imbere nko muri 100 years! Wari wabona Trump, Macron, Merkel, n’abandi…. bambaye imyenda ya gisirikare biyerekana imbere y’abaturage babo ngo ni intwali? Ubwo na Gisekeramwanzi araje yambare gisirikare bamwite Général. Ni ibibazo

  6. Amafoto y’Abakuru b’Ibihugu byo mu Karere mu myambaro ya gisirikare
    Afrika tuzatera imbere nko muri 100 years! Wari wabona Trump, Macron, Merkel, n’abandi…. bambaye imyenda ya gisirikare biyerekana imbere y’abaturage babo ngo ni intwali? Ubwo na Gisekeramwanzi araje yambare gisirikare bamwite Général. Ni ibibazo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *