Hakozwe ‘Drone’ izajya ivana imiti ya Covid-19 muri Ghana ikayigeza mu Rwanda mu minota 15 gusa.
Kompanyi y’ikoranabuhanga yo muri Amerika ya Zipline isanzwe ikora indege zitagira abapilote zizwi nka ‘Drones’ yashyize hanze indege ifite ubushobozi bwo kuva mu Rwanda ikajyana imiti yo kwita ku barwayi ba Covid-19 muri Ghana mu gihe cy’iminota 15 yonyine, ikaba ije kunganira uburyo busanzwe bwo gutwara imiti hagati y’ibi bihugu byombi.
Iki kigo gisanzwe gifitanye imikoranire na Guverinoma y’u Rwanda, kuko na mbere y’uko icyorezo cya Covid-19 cyaduka ubwoko bw’izi ndege zari zisanzwe zikoreshwa na Minisiteri y’Ubuzima mu kugeza imiti n’amaraso ku bitaro bitandukanye byo mu Rwanda, ikoreshwa ryazo rikaba ryaratanze umusaruro mwiza mu kugarura ubuzima bw’indembe zitandukanye ziba zikeneye ubufasha.
Kompanyi ya Zipline itangaza ko icyatumye ikora iyi drone ifite umuvuduko wisumbuye ku zo yari isanganwe ari ukugirango ijye ikoreshwa n’ibihugu bitandukanye mu kwita ku barwayi ba Covid-19 harimo u Rwanda na Ghana. Iyi kompanyi itangaza ko drone nshya ishobora kuva muri Ghana ikagera mu Rwanda mu minota 15, ikaba ari ingirakamaro kuko izavanaho ikibazo cy’itinda ry’imiti mugihe hakoreshejwe ubundi buryo bw’ubwikorezi.
Ubwo muri 2016 utudege tutagira umupilote twa Zipline twageraga mu Rwanda, iyi kompanyi yahise itangira gukorana n’ibitaro 21 byo mu Rwanda naho kugeza ubu ikaba itangaza ko ikorana n’ibitaro n’amavuriro bisaga 160 mugihe ifitanye amasezerano n’ibitaro n’ibigo by’ubuvuzi ibisaga 2500 byo mu Rwanda na Ghana.
Business Insider ivuga ko umuyobozi w’iki kigo Bwana Keller Reaudo, aherutse gutangaza ko mu gihe icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi, Zipline nayo yiteguye gutanga ubufasha bwihuse aho bukenewe.
Iyi ndege ifite ubushobozi bwo kugenda mu kirere uko cyaba kiri kose kuko itajya itangirwa n’ibicu, umuyaga mwinshi cyangwa imvura ngo bibe byayibuza kugenda Aho ku ikubitiro iyi drone igiye kujya ikoreshwa gukwirakwiza imiti hagati y’u Rwanda n’igihugu cya Ghana kimaze kugira 4700 by’abarwayi ba Covid-19 kugeza ubu.

26 Responses
Hakozwe ‘drone’ igenda iminota 15 kuva mu Rwanda kugera muri Ghana
Mwaramutse.Ko binyuranye.Title na content wapi.Imiti izajya iva he igana he?

Muri iy nkuru murebe neza please,
murumva bishoboka kuva mu Rwanda kugera muri Ghana mu ninota 15,
uretse no muri Ghana na Kampala cyangwa Nairobi ntabwo byashoboka.

Ariko muzotubesha kugeza ryari?
Kuva mu Rwanda uja muri Ghana haba Hari ibirometero bingahe?
Dusigurire uwo muvuduko drone yobiriko?
Murakavya

Mutubwire speed igenderaho,kuko twumva bidashoboka?

Ko inkuru iducanze! Ni iminota 15 cg ni amasaha 15

Inkuru zanyu ziraburamo ubusesenguzi. Ni nk’ibiganiro by’abana Bari kwibaza kuri drone. Aha ku Bantu bize ibiyega(mouvement, moving bodies) haraburamo intera(espace or distance) n’umuvuduko (Speed or Vitesse). Kuko iyi ni inkuru scientifique.

Iyi nkuru mwareba neza mushobora kuba mwibeshye uriya muvuduko ntushoboka rwose uretse niba ari missile mutubwiye izajya ijyana iriya miti.

Nshuti niyo cyaba igisasu nticyaba cyigezeyo

Hagati ta Accra na Kigali hari ibilometero hafi 3500. Kuhagenda iminota 15 ni uko iyo drone yagenda ifite umuvudukowa 14 000 km/h !!! Ntabwo nkeka ko bibishobika kuri drone z’iki gihe

Ndakeka habayeho kwibesha mukwandika Title y’inkuru kuko nawe ubaze ibilometero biri kuva Kigali-Accra wasanga iyo minota 15 uvuga bitapfa guhura kbsa.

Ndakeka habayeho kwibeshya
mu kwandika title y’inkuru
kuko nawe ubaze neza ibilometero biri hagati ya
Kigali-Accra wasanga bitapfa gukunda.

nanjye muzanzure nakoze drone