U Rwanda rwaje ku rutonde rw’ibihugu 10 bya mbere munsi y’Ubutayu bwa Sahara mu guhiganwa mu bijyanye n’ubukungu rwa Global Talent Competitive Index (GTCI) 2017.
Ibyavuye mu bushakashatsi byashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere I Davos, mu Busuwisi, bigaragaza ko harebwe uko ibihugu bizamuka, uko bikurura abashoramari n’uko bigumana abanyabwenge babyo biha abafata ibyemezo ubushobozi bwo gutegura ingamba zo kuzamura guhiganwa kw’aba bahanga babyo n’abandi.
Insanganyamatsiko ya GTCI 2017 ikaba yagiraga iti: ” Talent and Technology: Shaping the Future of Work. “, ugenekereje mu Kinyarwanda, : “ Ubuhanga n’ikoranabuhanga mu guhanga ahazaza h’umurimo ”.
Uru rutonde rwashyizwe ahagaragara ruriho ibihugu 118, rwakoze ku ngaruka z’impinduka zijyanye n’ikoranabuhanga mu guhangana ku isoko ry’umurimo.
Raporo yashyize u Rwanda ku mwanya wa 6 mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara no ku mwanya wa 91 ku isi n’amanota 36,76%.
Muri rusange, u Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, gikurikirwa na Kenya yaje ku mwanya wa 7 munsi y’Ubutayu bwa Sahara no ku mwanya wa 97 ku Isi n’amanota 35,02% nk’uko Xinhua dukesha iyi nkuru ivuga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibirwa bya Maurice byaje ku mwanya wa mbere muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara bikurikirwa na Botswana na Afurika y’Epfo.
Igihugu cyaje ku mwanya wa mbere ku isi ni Ubusuwisi, bwakurikiwe na Singapore, hakurikiraho u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe ku mwanya wa gatatu n’uwa kane.
“Iyo bigeze mu ikoranabuhanga n’ubuhanga, u Rwanda rugerageza kwihuta rugana mu bihe bishya ruhanga imirimo mishya n’iterambere rirambye, ari ko ruha urungano rushya amahirwe yo kuba munsi yo guhiganwa”, uwo ni minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga aganira n’itangazamakuru avuga kuri iyi raporo ya GTCI 2017.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com




