U Rwanda mu bihugu bigiye kugeragerezwamo gahunda nshya ya Banki y’Isi yiswe ASCENT

Sangiza iyi nkuru

Tanzania, u Rwanda na Somalia biri mu bihugu bine byatoranijwe kugeragerezwamo gahunda nshya ya Banki y’Isi ishinzwe ingufu zitangiza ikirere biteganyijwe ko izagirira akamaro byibuze abantu miliyoni 100 muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara mu 2030.

Igihugu cya Sao Tome na Principe nacyo kizitabira iyi gahunda yiswe Accelerating Sustainable and Clean Energy Access Transformation (ASCENT) yo kwihutisha kugera ku ngufu zitangiza ikirere, izagurwa mu bihugu 20 byo mu karere mu myaka irindwi iri imbere.

Perezida wa Banki y’Isi, Ajay Banga, yatangaje umushinga wa miliyari 15 z’amadolari mu nama mpuzamahanga y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga rishinzwe Iterambere (IDA) mu nama ya 20 yabereye muri Zanzibar nk’uko iyi nkuru dukesha The East African ivuga.

Kuri Banga, nibura miliyari 5 z’amadolari y’Amerika y’inkunga azatangwa na IDA naho ayasigaye azave mu bafatanyabikorwa.

Ati “Turabizi ko bitazakemura ikibazo cyo kubona ingufu ku mugabane wose kuko hari Abanyafurika barenga miliyoni 600 bahura n’iki kibazo.” “Ariko turabibona nk’intangiriro, kandi ni urubuga rwo kugaragariza inyungu nyinshi abafatanyabikorwa ba IDA kugira ngo nabo binjire mu rugamba binyuze mu ishoramari nk’iryo.”

Banki isobanura gahunda ya ASCENT nk “izahindura ibintu mu karere aho 48% by’abaturage bose hamwe na 26% gusa mu cyaro ari bo bafite amashanyarazi.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *