U Rwanda mu nzira zo gutanga ibisobanuro imbere ya Komite ya Loni yo Kurwanya Iyicarubozo

Sangiza iyi nkuru

Muri iki cyumweru u Rwanda ruragera imbere ya komite y’Umuryango w’Abibumbye yo kurwanya iyicarubozo (CAT) mu ishami ry’impuguke ku burenganzira bwa muntu rigenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo kurwanya iyicarubozi n’ibindi bihano bitesha agaciro ikiremwamuntu.

Inkuru iri ku rubuga rw’umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, HRW, iravuga ko uyu ari umwanya mwiza kuri izi mpuguke wo guhata ibibazo Guverinoma y’u Rwanda ku ishyirwamubikorwa ry’ayo masezerano u Rwanda rwashyizeho umukono mu 2008 ndetse no gusuzuma ibirego birega u Rwanda kutubahiriza ayo masezerano.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

HRW muri raporo iherutse gusohora yashyize mu majwi igisirikare cy’u Rwanda igishinja gufunga abantu no kubakorera iyicarubozo hakoreshejwe uburyo butandukanye.

Muri iyo raporo yo mu Ukwakira, HRW yavuze ko iryo yicarubozo rikorerwa mu bigo bya gisirikare byegereye umurwa mukuru, Kigali no mu majyaruguru y’uburengerazuba.

HRW ivuga ko abantu yavuganye nabo muri aba bakorewe iyicarubozo bari bafunzwe mu buryo nta muntu wo hanze babasha kuvugana nk’inshuti n’imiryango cyangwa abajyanama mu by’amategeko. Benshi muri kandi ngo bakaba ari abasivili babaga bakekwaho gukorana n’imitwe yitwaje ibirwanisho.

Uyu muryango kandi watangaje ko iyicarubozo rikoreshwa mu gukuramo amakuru ababa bafashwe cyangwa bagirango bashinje abandi bantu.

Iyi raporo ikimara gusohoka, u Rwanda rwahise ruyamaganira kure ndetse rutangaza ko nta mikoranire rugifitanye na HRW.

Ibi bikaba byaratangajwe na minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda, Johnston Busingye akaba n’intumwa nkuru ya Leta.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru, minisitiri Busingye yatangaje ko u Rwanda nta mikoranire rugifitanye na HRW ndetse ko ibyo itangaza ku Rwanda ari ukurwibasira.

Aha akaba yaragize ati “ Nta kuri kuri muri raporo ya HRW, u Rwanda na rwo rufite uruhare mu kurwanya iyicarubozo, hari amategeko abigenga yubahirizwa mu gihugu, HRW igarura ibyahise, by’inyoma, ibirego bidafite ishingiro, bidafite gihamya ifatika ,…”.

Yongeyeho ko raporo za HRW zikomeza gusohoka ari zimwe kandi ziharabika u Rwanda. N’abandi bayobozi batandukanye mu Rwanda bagiye bagira icyo bavuga kuri iyi raporo, bemeza ko atari ubuvugizi bw’uburengenzira bwa muntu ahubwo ko ari ubuvugizi burimo politiki bukoranwa ubuhubutsi.

Mbere y’iyi raporo yo mu Ukwakira, muri Nyakanga HRW yari yasohoye indi raporo ishinja Guverinoma y’u Rwanda kwica abajura yari ifite umutwe ugira uti “Abajura bose bagomba kwicwa.”

Iyo raporo yasohotse muri Nyakanga 2017, ivuga ko inzego zishinzwe umutekano z’u Rwanda zishe abantu nibura 37 zibahoye utwaha duto tw’ubujura, kuva muri Nyakanga 2016 kugeza muri Werurwe 2017.

Komisiyo y’u Rwanda y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR) yamuritse ubushakashatsi yakoze ku bivugwa muri iyo Raporo ivuga ko yuzuyemo ibinyoma ndetse ko abavugwa muri raporo ko bishwe, bamwe bakiriho mu gihe n’abatakiriho batishwe ahubwo ngo bazize indwara abandi bakicwa n’impanuka.

Human Rights Watch yo ku rundi ruhande ikaba ivuga ko iri yicarubozo ivuga rikorwa n’u Rwanda ari ukurenga ku masezerano rwashyizeho umukono kubw’ibyo rukaba rugomba gufata ibi bivugwa nk’ibintu bikomeye aho kubihakana.

Yaboneyeho gusaba iyi komite ishinzwe kurwanya uburenganzira bwa muntu guhata ibibazo u Rwanda kuri iryo yicarubozo no guhonyora amasezerano arwanya iyicarubozo.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *