20251206_082919

U Rwanda na Amerika byasinyanye amasezerano mashya afite agaciro ka Frw miliyari 330

Sangiza iyi nkuru

U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byaraye bisinyanye amasezerano ya kabiri y’imikoranire mu bijyanye n’ubuzima.

Ku ruhande rw’u Rwanda ayo masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu gihe ku rwa Amerika yasinywe na Jeremy Lewin, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Inkunga mpuzamahanga, Ibibazo by’Ubutabazi ndetse no kwishyira ukizana kw’amadini.

Amasezerano yasinywe afite agaciro ka $ miliyoni 228 (Frw miliyari 330), akazamara imyaka itanu.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagaragaje ko aya masezerano yerekana “icyerekezo cyuzuye cyo kurengera ubuzima, gukomeza kongerera imbaraga urwego rw’ubuzima rw’u Rwanda, no gukora ibirushijeho mu gutuma Amerika ibungwabungwa, ikomera kandi itera imbere kurushaho.”

Amerika by’umwihariko yashimye intambwe ikomeye u Rwanda rwateye mu myaka itanu ishize mu guhangana n’icyorezo cya SIDA no mu gukomeza kunoza inzego n’ibikorwa remezo by’ubuvuzi.

Yagaragaje ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bike byageze ku ntego za 95-95-95 zo gukumira ikwirakwira rya SIDA.

Washington ivuga ko iriya mikoranire mishya yubakiye kuri iyo ntambwe, ikaba igamije kuva mu miterere y’ubuvugizi bwakorwaga y’imiryango itari iya Leta ahubwo ikongera ishoramari mu bikorwa remezo bigezweho by’ubuvuzi.

Ivuga kandi ko iriya mikoranire ishyira u Rwanda mu nzira yihutisha ishyirwaho ry’urwego rw’ubuzima rurambye, rugaragaza ubushobozi bwo kwitabara kandi mu buryo burambye, aho u Rwanda ruzaba rufite ububasha bwuzuye bwo kuyobora ibikorwa byo guhangana na virusi itera SIDA mu mwaka wa kane w’ubu bufatanye.

Muri aya masezerano, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku bufatanye n’Inteko Ishinga Amategeko yayo, ziyemeje kuzatanga miliyoni 158 z’amadolari mu myaka itanu iri imbere kugira ngo zishyigikire umuhate w’u Rwanda mu kurwanya SIDA, malaria n’izindi ndwara zandura, ndetse no kongera ubushobozi bw’igihugu mu gukurikirana indwara no kwitegura guhangana n’ibyorezo.

Leta y’u Rwanda yo muri icyo gihe iteganya kongera ishoramari ryayo mu rwego rw’ubuzima rikagera kuri miliyoni 70 z’amadolari, ibizayifasha kwigira mu by’imari mu gihe inkunga ya Amerika igenda igabanuka uko imyaka ishira.

Amerika kandi ivuga ko ariya masezerano mashya azafasha gukomeza guteza imbere inyungu z’ubucuruzi zayo ziri mu Rwanda no muri Afurika muri rusange.

Yavuze ko aya masezerano yubakiye ku gihembo cy’amateka cyahawe Zipline International Inc. mu Ugushyingo 2025, kubera ishoramari ryo kubaka robot igezweho mu gutanga imiti n’ibindi bikoresho by’ubuvuzi bikiza ubuzima, bikorerwa muri Amerika.

Mu masezerano mashya kandi harimo miliyoni 10 z’amadolari zo gufasha ikigo cy’Abanyamerika cya Ginkgo Bioworks mu kwagura ibikorwa byo gukurikirana ibyorezo mu Rwanda, hagamijwe gushyiraho uburyo bwo kumenya ibimenyetso n’inkomoko y’ibyorezo ariko bushobora no gufasha mu kugenzura indwara zishobora kwaduka mu karere hose.

Aya masezerano anagaragaza n’izindi nzego z’ubuzima u Rwanda rukeneyeho ubufatanye n’ishoramari ry’Abanyamerika, harimo gukora imiti igezweho yo kuvura Virusi itera SIDA no gukoresha ubwenge buhangurwa (AI) mu buvuzi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *