Abayobozi b’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo baravuga ko igihe cy’amagambo kirangiye hasigaye icyo gushyira mu bikorwa kubyaza umusaruro Gaz methane iri mu kiyaga cya Kivu ku bufatanye bw’ibihugu byombi hagamijwe kubonera abaturage babyo amashanyarazi.
[ad id=”44145″]
Amasezerano y’ubu bufatanye yashyizweho umukono mu 1975 ubwo ibihugu byombi byiyemezaga gufatanya gushaka ingufu z’amashanyarazi mu Kiyaga cya Kivu, ariko nyuma y’imyaka 40 ishize nta kigeze gikorwa kigaragara.
Mu gihe iki kiyaga kigaragaza ubushobozi bwo gutanga megawatts 700 za gaz methane nk’uko byagaragajwe n’inyigo zakozwe, megawatts 26 gusa nizo zimaze kuvomwa mu mushinga wa Kivuwatt ku ruhande rw’u Rwanda.
Muri Kanama, perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Congo, Joseph Kabila, bahuriye i Rubavu bafata ingamba zo kwihutisha imirimo yo gucukura iyi gaz methane yo mu Kiyaga cya Kivu ngo ibyazwe ingufu z’amashanayarazi.
Nyuma yo guhura kw’abakuru b’ibihugu, hashyizweho komite y’impuguke mu by’ingufu ihuriweho ngo yige uko ibyaganiriwe n’abayobozi ba guverinoma byashyirwa mu bikorwa.
Ni muri urwo rwego kuri uyu wa kane ushize abayobozi baturutse mu bihugu byombi bahuriye mu mujyi wa Goma bagirana ibiganiro.

[ad id=”44145″]
Dr Vincent Biruta, minisitiri w’umutungo kamere wari uyoboye intumwa z’u Rwanda I Goma, yavuze ko Ikiyaga cya Kivu kibitse ubukungu bwinshi ibihugu byombi bishobora gufatanya kubyaza umusaruro ku nyungu z’abaturage babyo.
Minisitiri Biruta yavuze ko hari umutungo bakeneye kubyaza umusaruro bafatanyije ku nyungu z’iterambere ry’ibihugu byombi, hakaba hari amasezerano yasinywe kera ibihugu byombi byiyemeza gufatanya ku mishinga itandukanye ariko hakaba harabayeho gutinda kuri imwe mu gihe indi iri gukorwa.
Yavuze ko u Rwanda rwo rwabashije gutangira gucukura gaz methane, ariko rukaba rwaratangiye no gushakisha peteroli hafi aho muri iki kiyaga. Akavuga ko kuba uyu mutungo uhuriweho n’ibihugu byombi byakagombye no gufatanya mu kwihutisha imirimo.
[ad id=”44145″]
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’ingufu (REG), Jean Bosco Mugiraneza, avuga ko ingufu z’amashanyarazi ziri mu Kiyaga cya Kivu zishobora guhindura bigaragara abaturage ba Congo n’u Rwanda.
Yavuze ko u Rwanda rwatangiye kubona amashanyarazi avuye muri gaz methane, ariko mu cyiciro cya kabiri (Kivuwatt II Project) rukaba rushobora gufatanya na Congo. Mugiraneza avuga ko ubushakashatsi bwagaragaje ko muri Kivu hashobora kuva megawatts 700 z’amashanyarazi mu gihe cy’imyaka 50.
Mu ijambo rye, minisitiri Aime Ngoi Mukena Lusa Desire ushinzwe ingufu ku ruhande rwa Congo nawe yashimangiye ko ari ngombwa ko ibihugu byombi bikorana.
Minisitiri Ngoi yagize ati: “ Twaravuze turavuga ku bufatanye mu kubyaza umusaruro umutungo kamere mu Kiyaga cya Kivu igihe kirekire gihagije; nicyo gihe cyo gushyira mu bikorwa ”
[ad id=”44145″]
Minisitiri Ngoi yavuze ko biteguye guhera ku bihari, aho avuga ko u Rwanda rwatangiye mbere kandi ngo niba rwaranagiye biteguye gufatira aho rugeze. Yongeyeho ko ibihugu byombi bishobora gufatanya no mu yindi mishinga nko kubaka imihanda.
Iyi gaz methane yo mu Kiyaga cya Kivu niramuka icukuwe neza, yitezweho kongerera ibi bihugu biyihuriyeho amashanyarazi, akazihutisha ubukungu bw’ibi bihugu, ndetse hakagabanyuka ibyago by’ko iyi gaz yashobora kuzagira itya igasandara ubuzima bw’abantu bukabigenderamo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



