U Rwanda na Pologne byiyemeje gukomeza ubufatanye mu iterambere ry’abaturage babyo

Sangiza iyi nkuru

U Rwanda ruzakomeza gukorana n’abashoramari bo muri Pologne hagamijwe guteza imbere inzego zitandukanye zifasha mu iterambere ry’abaturage nkuko byatangajwe na Perezida Paul Kagame ku wa Gatatu mu nama yahuje abikorera bo mu Rwanda n’abo muri Pologne.

Iyi nama y’ihuriro ry’abahagarariye ibigo by’abikorera 80 byo mu Rwanda ndetse n’ibigo 18 byo muri Pologne yitabiriwe na Perezida wa Pologne, Andrzej Sebastian Duda na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Jeanine Munyeshuli, yavuze ko ubu hari Abanye-Pologne bamaze gushora imari mu Rwanda.

Ati “Guverinoma yacu yashyize imbere inzego zirimo ubuhinzi, ikoranabuhanga no guhanga udushya, inganda n’ubukungu butangiza ibidukikije. Ibi byatumye bamwe mu bashoramari bo muri Pologne boroherwa igihe bashaka kwinjira ku isoko ry’ u Rwanda.’’

Umushoramari wo muri Pologne, Prezes Zarzadu, wamaze kwinjira ku isoko ry’u Rwanda, avuga ko abandi bashoramari bakagombye kurubona nk’ahantu ho gukorera.

Ati “Ibigo by’ubucuruzi byo muri Pologne ntibikwiye kubona u Rwanda nk’aho kohereza ibyo bakoze gusa, ahubwo ubukungu bw’u Rwanda buri kuduha abashoramari bo gukorana na bo, mu kongerera agaciro ibyo dukora. Ibyo rero ni ibyo ndi gusangiza abandi bashoramari bagenzi banjye.’’

Perezida wa Pologne, Andrzej Sebastian Duda, yavuze ko abashoramari bagaragaza ko bashaka gushora imari mu Rwanda kubera uko Leta y’u Rwanda yita ku bikorera, kandi yimakaje umutekano n’ibindi bireshya abashoramari.

Ati “Birasa n’ibitangaje ariko hari ibigo byinshi by’ishoramari bishaka gutangira gukorera mu Rwanda. Si ahandi habonetse hose ahubwo nyine ni hano mu Rwanda, kubera ko iki gihugu kibaha ibyo bifuza byose harimo umutekano w’ibyo bakora. Inzego zikora neza, zikorana kandi ku buryo burambye, korohereza abashoramari ariko n’ ikindi cy’ibanze ni abantu bafite n’ubushake bwo gukora.’’

“Ndashaka kuvuga ko u Rwanda rwerekanye ubushake bwo koroshya ishoramari ku Banya-Pologne kandi rwerekanye iby’ingenzi byorohereza abashoramari bacu, cyane cyane mu ikoranabuhanga, ubuhinzi, umutekano mu by’ikoranabuhanga, ikoranabuhanga rya drones n’ ibindi.’’

Perezida Paul Kagame yavuze ko hashize igihe abashoramari bo muri Pologne bagaragaje ubushake mu kubyaza umusaruro amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda ku bufatanye n’abikorera nkuko iyi nkuru dukesha RBA ivuga.

Ati “Dufite byinshi byo gusangira. Mu Rwanda tumaze igihe dukora cyane kugira ngo dushyireho uburyo bwo korohereza abakora ubucuruzi, babashe gukora no guhanga ibishya. Kubera akaga igihugu cyacu cyanyuzemo, ntitwashoboye guteza imbere urwego rw’abikorera ku muvuduko twifuzaga, ariko twagerageje gukoresha bike dufite no kubisangira, dushyira imbere ibyo abaturage bacu bakeneye. Iri ni rimwe mu ishoramari rikwiye twigeze gukora.’’

Yavuze ko ishoramari rikomeye igihugu cyakoze ari ugushyira imbere ibyifuzo by’abaturage, bishingiye mu guha umwihariko inzego zirimo ubuzima, ubukerarugendo, siporo, serivisi z’amabanki n’izindi.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yerekana ko mu Rwanda hari imishinga ine minini y’Abanya-Pologne ifite ishoramari rya miliyoni $72,3. Yahaye akazi Abanyarwanda barenga 330 mu nzego zirimo ubuzima, ikoranabuhanga, ingufu ndetse n’ubwubatsi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *