U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biravugwa ko byamaze kumvikana ku gihe bizatangirira gushyira mu bikorwa ingamba zirebana n’umutekano zikubiye mu masezerano y’amahoro ibihugu byombi byasinyanye muri Kamena.
Amakuru avuga ko ibihugu byombi byumvikaniye mu nama yahurije ababihagarariye i Washington, hagati y’itariki ya 17 n’iya 18 Nzeri.
Itangazo rihuriweho n’ibihugu byombi ariko ryanasohowe n’ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, Togo ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ryavugaga ko gutangira gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano y’amahoro yasinywe ku wa 27 Kamena bizatangira gukorwa guhera Ku wa 1 Ukwakira 2025.
Ibiro Ntaramakuru Reuters bivuga ko amasoko atatu afite aho ahuriye na kiriya kibazo yabibwiye ko Kigali na Kinshasa kandi byemeranyije kuba byamaze kurangiza gushyira mu bikorwa ingamba z’umutekano bitarenze uyu mwaka.
Reuters ivuga ko mu byo ibihugu byombi byemeranyije harimo kuba ibikorwa byo gusenya umutwe wa FDLR ndetse no “gufasha icyurwa ry’ingabo z’u Rwanda” bigomba gukorwa hagati y’itariki ya 21 n’iya 31 Ukwakira.
Ingengabihe yamaze gutegurwa kandi ngo iha u Rwanda na RDC amatariki yihariye yo gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro byasinye, n’ubwo hari impungenge z’uko yaba yarapfapfanye.
Amakuru avuga ko ibihugu byombi kera kabaye byemeranyije ku gusenya FDLR, mu gihe mu nama yabihuje muri uku kwezi habaye ubwumvikane buke.
Ni ubwumvikane ngo bushingiye ku bijyanye n’icyo M23 ari cyo n’umubano u Rwanda rufitanye na yo; ndetse no ku mubare w’abagize FDLR.
Amakuru avuga ko muri iyo nama abari bahagarariye RDC bavugaga ko gusenya FDLR bisaba ibikorwa bihuriweho; gusa u Rwanda rwo rukavuga ko izo zigomba kuba inshingano za Kinshasa.
Mu gihe habura iminsi mbarwa ngo ibikorwa byo gusenya FDLR impande zombi zemeranyijeho bitangire, umutwe wa M23 ukomeje kugaragaza ko ingabo za Leta ya RDC zikomeje gufatanya n’abarimo abarwanyi b’uriya mutwe ugizwe n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu kugaba ibitero mu duce dutuwe n’abaturage benshi muri Kivu zombi.


