Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Maj Gen Charles Karamba, aravuga ko ibihugu byombi biri kureba uko byakomeza gushimangira no kunoza ubufatanye mu bijyanye n’ubwirinzi .
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Ambasaderi Karamba yabonanye na Minisitiri w’ingabo w’igihugu cya Tanzania, Innocent Bashungwa i Dar es Salaam, maze baganira ku mubano w’ibihugu byombi n’isano y’amateka hagati y’ibihugu byombi, ndetse n’ubufatanye, burimo ubwa gisirikare.
“Twasuzumye ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yacu y’ubwumvikane mu bya gisirikare areba ibibazo bitandukanye mu rwego rw’ubwirinzi n’ibibazo bitandukanye biri mu buftanye mu bya gisirikare dufatanyiriza hamwe mu masezerano y’ubwirinzi ya EAC aho twembi turi abanyamuryango”, ibi Gen. Karamba yabitangarije ikinyamakuru The New Times kuri uyu wa Kane ushize.
Yongeyeho ko baganiriye ku buryo “bwo gukomeza no guteza imbere ubufatanye bwacu” mu rwego rw’ingabo.

Mu myaka mike ishize, ibihugu byombi byagiye bigana ku kurushaho kongera ubufatanye mu bya gisirikare. Mu 2021, uwahoze ari umugaba mukuru w’ingabo za Tanzaniya (TPDF), Gen. Venance Mabeyo yakoreye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda, aho yasuye Minisitiri w’ingabo, Maj. Gen. Albert Murasira nyuma yaho akagirana ibiganiro na mugenzi we, Gen Jean-Bosco Kazura, umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.
Ibihugu byombi byemeranyije ubufatanye mu kugenzura imipaka no gukumira ibyaha, ndetse no guhana amakuru n’ubutasi ku byaha byambukiranya imipaka. Muri uwo mwaka, Gen. Kazura yari yasuye Tanzania.
Ibihugu byombi kandi byafatanyije mu bijyanye no kungurana ubumenyi. Urugero, mu mwaka wa 2019, u Rwanda rwakiriye itsinda ry’abasirikare bakuru 29 bo mu ishuri rikuru rya gsirikare ryo muri Tanzania, baje mu gihugu kugira ngo bongere imyumvire yabo ku bijyanye n’umutekano, ndetse n’ibibazo by’umutekano mu karere.
Mu ruzinduko rwabo ku cyicaro gikuru cya RDF, abanyeshuri bo mu Ishuri Rikuru ry’Ingabo rya Arusha basobanuriwe ibijyanye n’umuryango wa RDF n’inshingano ndetse n’ibikorwa bitandukanye birimo kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu no mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.
Basuye kandi ibigo bimwe na bimwe bya RDF birimo ishuri rikuru rya gisirikare rya RDF, ishuri rya gisirikare ry’u Rwanda (Rwanda Military Academy) rya Gako, ZIGAMA CSS n’Ikigo cy’ubwiteganyirize mu by’ubuvuzi cya RDF (MMI).
Mu 2021, u Rwanda na Tanzania byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye bw’ingabo mu nama ya komisiyo ihoraho (JPC) yabereye i Dar es Salaam, muri Tanzania.


