Tanzania n’u Rwanda byashyize umukono ku masezerano y’ubwumvikane agamije gushimangira imipaka mpuzamahanga hagati y’ibihugu byombi. Umupaka wa Tanzaniya n’u Rwanda ureshya na kilometero 230.
Aya masezerano akurikira umwanzuro w’inama ya komite ishinzwe tekinike (JTC) yabereye i Ngara, mu Karere ka Kagera, aho impuguke z’ibihugu byombi zateraniye mu cyumweru gishize kugenzura no gusuzuma ibibazo byambukiranya imipaka.
Aya masezerano yashyizweho umukono na Hamdouny Mansour, umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi n’amakarita muri Minisiteri y’ubutaka, imiturire, n’iterambere ry’imiturire ya Tanzaniya, na Abel Buhungu, wari uyoboye intumwa z’u Rwanda akaba na Ambasaderi w’u Rwanda muri Sudani.
Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano nk’uko iyi nkuru dukesha ikinyamakuru dailynews cyo muri Tanzania, Mansour yashimye ibyagezweho kandi ashimangira akamaro ko gushyira mu bikorwa imyanzuro nk’uko byemeranijwe.
Yagaragaje ko afite icyizere ko iyi mihate izateza imbere ubufatanye no guteza imbere kubana mu mahoro hagati y’ibihugu by’ibituranyi.
Ambasaderi Buhungu yashimangiye ko u Rwanda rwiyemeje kugera ku ntego zumvikanweho.
Yagaragaje ko yizeye imirimo ikomeje kandi avuga ko ibihugu byombi biri mu nzira zo kugera ku ntego bihuriyeho.

Mu rwego rw’ibikorwa bya JTC, intumwa zagenzuye ibice by’ingenzi by’umupaka wa Tanzaniya n’u Rwanda, guhera ku mupaka wa Mafiga Matatu (Kasange) aho Umugezi wa Kagera / Akagera uhurira n’Umugezi wa Mwidu ugakomeza muri Rusumo, aho Uruzi rw’Akagera ruhurira n’Umugezi wa Ruvuvu / Ruvubu.
Ubugenzuzi bwari bugamije gusuzuma imiterere y’umupaka, iterambere rikomeje, n’imiterere y’ibikorwa by’abantu ku mupaka.
Iyi gahunda ijyanye n’amabwiriza y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, asaba ibihugu byose bigize uyu muryango kugaragaza imbago no gukomeza imipaka mpuzamahanga bitarenze mu 2027, mu rwego rwo guharanira amahoro, umutekano, n’ubufatanye bw’akarere.


