Perezida Paul Kagame yongeye kunyomoza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishinja u Rwanda kuba nyirabayazana y’intambara z’urudaca zayogoje uburasirazuba bwayo, agaragaza ko u Rwanda nta na rimwe rwigeze ruzitangiza.
Perezida Paul Kagame yongeye gusaba Abanyarwanda n’abarugenderera kuryama bagasinzira, kuko nta wushobora kwambuka umupaka w’u Rwanda ngo ahungabanye umutekano.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Mutarama, ubwo yari muri Kigali Convention Center aho yatangirije inama y’igihugu ya 19 y’umushyikirano.
Ni inama yabaye mu gihe hashize igihe umwuka wifashe nabi hagati y’u Rwanda n’ibihugu birimo Congo Kinshasa n’u Burundi birushinja gufasha imitwe yitwaje intwaro igambiriye kubihungabanyiriza umutekano.
Congo Kinshasa ishinja u Rwanda guha ubufasha umutwe wa M23, gusa Perezida Kagame yongeye kugaragaza ko nntaho u Rwanda ruhuriye n’uyu mutwe, ndetse atari rwo nyirabayazana y’intambara z’urudaca zayiyogoje.
Ati: ” Muzagende mukore ubushakashatsi, mukore iperereza, munakore ubutasi. U Rwanda nta na rimwe rwigeze ruteza izi ntambara ziri kubera mu burasirazuba bwa Congo. Njye ndi kubaha ibimenyetso, mwe muzagende mukore iperereza hanyuma munyomoze. U Rwanda nta na rimwe rwigeze rugira uruhare mu gutangiza iyi mirwano yabereye mu burasirazuba bwa Congo.”
Perezida Paul Kagame yavuze ko uruhurirane rw’imvugo z’urwango zimaze igihe zigaragara muri RDC ndetse n’ihunga ry’abaturage b’icyo gihugu babarirwa mu bihumbi amagana ari byo byerekana impamvu nyamukuru yihishe inyuma y’intambara z’urudaca zihora hakurya.
Yunzemo kuba hari uwiyita ‘Smart’ ndetse akanibwira ko azarangiza ikibazo cya M23 cyatangiye muri 2012 binyuze mu “kurimbura Abatutsi cyangwa kubohereza mu Rwanda iyo bakomoka kubera ko na Kagame Perezida wabo ari Umututsi” ari wo muzi wa kiriya kibazo.
Perezida Paul Kagame yasobanuye ko hari ubwo we n’abakuru b’ibihugu bagnzi be bari mu nama yigaga ku bibazo bya Congo, hanyuma biba ngombwa ko bajya impaka kubera kutumvikana ku ngingo zimwe na zimwe.
Icyo gihe ngo yavuze ko nta kiri bukemuke nihatabaho kubwizanya ukuri, mbere yo kubaza mugenzi we wa RDC niba “abagize M23 n’abanye-Congo cyangwa si bo”, undi amusubiza ko “i abanye-Congo.”
Umukuru w’Igihugu avuga ko yahise yongera kumubaza ati: “None kuki bebera u Rwanda ikibazo? Ese intambara barwana uzi igihe yatangiriye? Uzi aho baturutse?”
Icyo gihe Perezida wa kimwe mu bihugu abarwanyi ba M23 bari barahungiyemo (Uganda) ngo yahise asubiza ko bateye baturuka mu gihugu cye.
Perezida Kagame avuga ko yongeye kubaza mugenzi we wa RDC impamvu akomeje guhuza abagize uriya mutwe n’u Rwanda ndetse bikanagera aho ingabo ze zirasa ku butaka bwarwo, undi amusubiza amateshwa.
Yavuze ko na we atazi impamvu uriya mutwe ukomeza guhuzwa n’u Rwanda, nyamara muri 2013 ubwo watsindwaga n’ingabo za RDC zifatanyije na SADC abarwanyi bawo bake bahungiye mu Rwanda barashyizwe mu nkambi iherereye mu karere ka Ngoma, mbere yo kwamburwa intwaro.
Ati: “Ushobora kuduhuza na M23, ushobora kuduveba kubera yo, ariko se FDLR imaze imyaka irenga 20 mu burasirazuba bwa RDC urayivugaho iki? Ndatekereza ko n’Ingabo za Loni zooherejwe mu burazirazuba bwa Congo zahashyizwe mu rwego rwo gukemura iki kibazo n’ibindi nka cyo, ariko iki ni cyo cyari gikuru. Nyamara bamaze hariya imyaka ibarirwa mu binyacumi, batwaye amafaranga menshi ariko ikibazo kiracyahari.”
Perezida Paul Kagame yavuze igitangaje ari uko Leta ya Congo hari ubwo yigeze guhakana ko icumbikiye uriya mutwe wa FDLR, mbere y’uko u Rwanda ruyibwira amazina y’abarwanyi b’uriya mutwe, uduce baherereyemo ndetse n’ibyo badukoreraho.
Byari mbere yo gushimangira ko iyo bigeze ku ngingo yo kurinda umutekano w’igihugu nta muntu n’umwe u Rwanda rukwiye gusaba uruhushya.


