U Rwanda ntirwemerewe kwakirira umukino rufitanye n’ikipe y’igihugu ya Bénin kuri Sitade ya Huye kubera ikibazo cy’amahoteri atujuje ibisabwa.
Ibi Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru muri Afurika ‘CAF’ yabinyujije mu ibaruwa yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Werurwe 2023.
Muri iyo baruwa, CAF yavuze ko ibi bije bikurikira ubusabe bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Bénin bwayigezeho buyigaragariza ko mu karere ka Huye iyi sitade iherereyemo nta hotel 3 nibura z’inyenyeri enye zihari nk’uko bigenwa n’amategeko ya CAF, bityo ko ikwiye kugira icyo ibikoraho.
CAF ikomeza ivuga ko nyuma y’igenzura ryakozwe, hasanzwe koko amahoteri ‘hotels’ ari hafi ya sitade, ari munsi y’urwego rusabwa, kandi mu by’ukuri FERWAFA yari yaraburiwe gukorana n’inzego zibishinzwe ngo hubakwe ibyo bikorwa remezo.
Ibyo CAF isaba, ni ukuba hafi ya sitade ikinirwaho haba hari nibura amahoteri atatu yo ku rwego rw’inyenyeri enye kuzamura hagendewe ku bigero mpuzamahanga ashobora kwakirira amakipe yombi ndetse n’abasifuzi ba CAF muri iyo mikino, ibintu CAF isanga bitarakozweho.
Kubera iyo mpamvu, CAF yafashe imyanzuro ikurikira.
Umukino w’umunsi wa kane mu itsinda L wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika ‘CAN’ kizabera muri Côte d’Ivoire u Rwanda rwateganyaga kwakiramo ikipe y’igihugu ya Bénin tariki ya 27 Werurwe 2023 kuri Sitade ya Huye, ntukihabereye.
Byongeye kandi, CAF yanzuye ko bitewe no kuba imikino ibiri izahuza u Rwanda na Bénin yegeranye, uyu mukino ushyizwe kuri Stade de l’Amitié Général Mathieu Kérékou iri i Cotonou muri Bénin.
CAF yasoje yongera kwibutsa FERWAFA kwita kuri ibyo bikorwa remezo, bitazongera kubangamira imikino yo mu rugo u Rwanda ruzakira mu minsi iri imbere.
Nubwo bimeze bityo ariko, Sitade mpuzamahanga ya Huye yatwaye akayabo ka Miliyari zisaga 10 z’amanyarwanda mu kuyivugurura.
Muri iyi Sitade hashyizwemo ikibuga gikinirwaho, amatara, imyanya yahariwe itangazamakuru, abafana n’abanyacyubahiro, Amarembo na parking,… ibyatumye ihita yemererwa kwakira imikino mpuzamahanga irimo n’iriya ya CAF.

Ibaruwa CAF yandikiye FERWAFA

Imyanya y’icyubahiro n’aho abasimbura bicara haravuguruwe

Amazamu n’ikibuga ndetse n’imyanya y’abafana na byo byakozweho

Umwanya wahariwe Itangazamakuru


