Leta y’u Rwanda ntirafata umwanzuro wo kugura ubwoko bw’indege bwa Boeing 737-MAX8 imeze nk’iherutse gukorera impanuka muri Ethiopia igahitana abantu 157 bari bayirimo.
Abaminisitiri bo muri iyi Leta kuwa Kabiri w’iki cyumweru batangaje ko hari gahunda yo kugura indege enye zirimo ebyiri zo mu bwoko bwa Boeing 737-MAX 8 ariko ko bategereje icyo iperereza ririgukorwa ku iherutse gukorera impanuka muri Ethiopia kugira ngo bafate icyemezo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yagize ati “ Tuzategereza amakuru azava mu iperereza riri gukorwa ku ya Ethipian Airlines iherutse gukora impanuka. Duzafata umwanzuro niba tuzagura Boeing 737-MAX 8 cyangwa tubireke.”
Ibihugu bitandukanye bikomeje gukomanyiriza ubu bwoko bw’indege u Rwanda rwateganyaga kugura. Ubwoko bw’izi ndege bumaze guhitana ubuzima bw’abasaga 346 mu gihe kidasaga umwaka umwe.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Kuri ubu ibihugu by’Ubwongereza, Ubushinwa, Singapore byamaze kwikoma ubwoko bw’izi ndege umunani bwari buri ku butaka bwabyo ndetse bikumira izindi zateganyaga kuhagwa.
Inkuru ya The Chronicles


