Kuri uyu wa kabiri tariki ya 8 Ugushyingo 2016, Banki nkuru y’u Rwanda yatangaje ko leta y’u Rwanda igiye kongera kugurisha impapuro mvunjwafaranga z’umwenda zisanzwe zizwi nka Treasury Bond.
[ad id=”44145″]
Mu itangazo yashyize ahagaragara, iyi banki yatangaje ko izi mpapuro zifite agaciro gakabakaba hafi miliyoni 15 z’Amadolari, abazazigura bakazaba bamaze kumenyekana bitarenze tariki ya 25 Ugushyingo 2016.
U Rwanda rwatangaje ko umwenda ukubiye muri izi mpapuro ruzaba rwamaze kuwishyura mu myaka itarenze 3 gusa, inyungu ruzajya rutanga kuri uwo mwenda ikaba izatangazwa bitarenze ku itariki ya 25 uku kwezi.
Biteganyijwe ko gahunda yo kugura izi mpapuro izatangira ku itariki ya 21 kugeza kuya 23 uku kwezi, naho ku itariki ya 28 zikazandikwa ku Isoko ry’Imari n’Imigabane kugira ngo abaziguze nibaramuka bakeneye amafaranga bazishoyemo babashe kuba bazicuruza kuri iri soko.
[ad id=”44145″]
Buri gihembwe Guverinoma y’u Rwanda icuruza izi mpapuro z’agaciro ku mwenda kugira ngo ibone amafaranga yo gushora mu mishinga inyuranye kandi irusheho gukomeza Isoko ry’Imari n’Imigabane.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


