U Rwanda ruracyafite gahunda yo kohereza ingabo muri Mozambique

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Col. Ronald Rwivanga yatangaje ko iki gihugu gifite gahunda yo kohereza ingabo muri Mozambique kugira ngo zibungabunge amahoro n’umutekano bimaze imyaka itatu bihungabanywa n’ibikorwa by’iterabwoba by’abegamiye ku idini ya Isilamu.

Col. Rwivanga yabitangarije igitangazamakuru The Bloomberg kuri uyu wa Kane, tariki ya 24 Kamena 2021 mu kiganiro cyo kuri telefone.

Col. Rwivanga ariko yasobanuye ko n’ubwo gahunda ihari, umwanzuro utarafatwa. Yagize ati: “Hari gahunda yo kuzohereza ariko ntabwo iranozwa.”

Bloomberg yabajije Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga wa Mozambique, Veronica Makamo n’Umuvigizi w’Ingabo z’iki gihugu, Omar Saranga kuri iyi gahunda y’ingabo z’u Rwanda, ntibagira icyo bayitangariza.

Col. Rwivanga atanze aya makuru mu gihe mu mpera za Gicurasi 2021 byavuzwe ko umuryango w’ibihugu biri mu majyepfo ya Afurika, SADC, wanze icyifuzo cya Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi cy’uko ingabo z’u Rwanda zakoherezwa mu gihugu cye.

Icyo gihe ibitangazamakuru nka News24 cyo muri Afurika y’Epfo byatangaje ko abakuru b’ibi bihugu bavuze ko iki kibazo kireba SADC, basaba ko niba u Rwanda rushaka gufasha Mozambique mu kugarura amahoro n’umutekano, rwaca mu nzira ziteganywa na SADC, umuryango rutarimo.

Umuvugizi wa SADC, Stergomena Tax yabajijwe niba Mozambique yaramenyesheje uyu muryango iyi gahunda ya Leta y’u Rwanda, asubiza ko Mozambique ntacyo yabiwubwiyeho.

Abakuru b’ibihugu bigize SADC baherutse guhura tariki ya 23 Kamena 2021, bigira hamwe ikibazo cy’umutekano muke muri Mozambique. Banzuye ko uyu muryango wohereza ingabo muri iki gihugu, zikagifasha kurwanya ibikorwa by’iterabwoba, gusa umubare w’abazoherezwa n’igihe bazohererezwa ntibyatangajwe.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. U Rwanda ruracyafite gahunda yo kohereza ingabo muri Mozambique
    Ingabozancu zigomba gutabara Aho rukumeye RDF oyeeeee

  2. U Rwanda ruracyafite gahunda yo kohereza ingabo muri Mozambique
    Ingabozancu zigomba gutabara Aho rukumeye RDF oyeeeee

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *