U Rwanda rurateganya kwaka Uganda ibisobanuro ku itabwa muri yombi rya Cyemayire

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda irateganya muri iki cyumweru kwamagana ku mugaragaro itabwa muri yombi ry’Umunyarwanda Emmanuel Cyemayire uherutse gufatirwa mu mujyi wa Mbarara.
Uyu Cyemayire usanzwe ari umucuruzi muri Mbarara, yafashwe n’abantu bikekwa ko ari abo mu nzego z’umutekano za Uganda kuwa 04 Mutarama 2018 ahagana saa mbiri z’ijoro, kuri ubu akaba afungiye ahantu hatazwi.
Abayobozi ku ruhande rwa Uganda bavuga ko Abanyarwanda batabwa muri yombi bakekwaho ibyaha by’ubutasi no kujya mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu muri Uganda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nyamara ariko, u Rwanda rwo rwifuza ko Abanyarwanda batabwa muri yombi bajya bafungirwa ahantu hemewe hazwi kandi bakemererwa kubonana n’abajyanama mu mategeko.
Iyi nkuru dukesha Chimpreports, ivuga ko umugore wa Cyemayire witwa Yvonne Mukabalisa, yemeza ko umugabo we yatwawe n’abantu bitwaje intwaro bari bafite imodoka ya double cabin.
Amakuru iki kinyamakuru gifite akaba avuga ko u Rwanda ruteganya kubaza Uganda ibisobanuro ku kibazo cya Cyemayire bivugwa ko adafungiye muri kasho za polisi.
Kuri uyu wa Gatanu ushize nibwo minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, yagiranye ibiganiro na perezida Kagame kuri ibi bibazo bimaze iminsi hagati ya Uganda n’u Rwanda.
Ibi byari byafashwe nk’intambwe igamije gushakira ibisubizo ibibazo bimaze iminsi hagati y’ibihugu byombi ndetse hirindwa ko uyu mwuka mubi ushobora no kugeza aho ibihugu byombi bifunga imipaka yabyo.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *