U Rwanda ruritegura kwakira imwe mu nama zikomeye ku burezi muri Afurika

Sangiza iyi nkuru

Mu 2018, u Rwanda, kimwe mu bihugu bishyize imbere ikoranabuhanga muri gahunda zabyo z’iterambere, nicyo kizaba kiyoboye Afurika Yunze Ubumwe, aho perezida Kagame azaba ari Chairman wayo. U Rwanda rukaba rukazagira n’uruhare rukomeye mu kwakira inama ku ikoranabuhanga mu burezi muri Afurika “ eLearning Africa” abayitegura bateganya ko izaba ari yo ikomeye cyane mu myaka 13 imaze iba.

Iyi nama iri gutegurwa ku bufatanye bw’ibigo kabuhariwe mu gutegura inama zikomeye; ICWE GmbH na Rwanda Convention Bureau, bihagarikiwe na Guverinoma y’u Rwanda, isanzwe ihuriza hamwe abantu basaga 1,000 baturutse hirya no hino ku Isi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ntabwo ari abarimu gusa, abo muri za kaminuza cyangwa impuguke mu by’uburezi, ahubwo izaba irimo n’abayobozi, abafata ibyemezo, abashoramari, impuguke mu ikoranabuhanga, abayobora za business na ba rwiyemezamirimo.

Abazitabira iyi nama mu Rwanda bazaboneraho kwirebera ubwabo ibyagezweho n’iki gihugu cya Afurika cyiyemeje gukoresha ikoranabuhanga mu kuvugurura uburezi. Mu 2014, akaba ari bwo Guverinoma y’u Rwanda yasinye amasezerano yo kwinjiza mu mashuri mato n’amakuru ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu guhana amakuru.

Inyungu z’ikoreshwa ry’ubu buryo bushya bwo kwigisha hibandwa ku ikoreshwa rya za mudasobwa na internet mu kurushaho kuzamura ubumenyi zitangiye kugaragara hirya no hino mu gihugu.

U Rwanda rukaba rwizeye ko mu 2020 amashuri yose mu gihugu azaba afite byibuze ibyumba bibiri by’ikorabuhanga kandi amasomo yose akazaba ashobora kwigishwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.

eLearning Africa 2018 ni inama biteganyijwe ko izaba guhera kuwa 26 kugeza kuwa 28 Nzeri mu mwaka utaha wa 2018 nk’uko bigaragara ku rubuga rwa eLearning Africa, ikazabera i Kigali mu Rwanda, umujyi umaze kugeramo ibikorwaremezo bihagije by’ikoranabuhanga bamwe mu bakurikiranira hafi ibintu bagereranya na “Innovation City of Africa”

Usibye ikoranabuhanga rirangwa muri Kigali, uyu mujyi ngo ni n’umwe mu yikurura abantu cyane muri Afurika abazitabira iyi nama bazaboneraho no kureba ubwiza bwawo hatirengagijwe n’Ingagi zo mu Birunga zimaze kumenyekana ku Isi yose.

Rebecca Stromeyer, umwe mu bari gutegura iyi nama, avuga ko ari byiza cyane kuba u Rwanda ruri guha urugero rwiza ibindi bihugu mu burezi bugizwemo uruhare n’ikorabuhanga no kuba ruzakira iyi nama izaba ifite insanganyamatsiko mu Cyongereza igira iti: “Uniting Africa” , ugenekereje mu Kinyarwanda wavuga nko;”Guhuza Afurika”.

Hagendewe kuri iyi nsanganyamatsiko abazitabira iyi nama bazaganira ku kuntu inyungu z’ikoranabuhanga zasangirwa kandi zigafasha mu guteza imbere uburezi muri Afurika, bikazafasha no kugera kuri vision 2063 ya Afurika Yunze Ubumwe (African Union’s 2063 Vision).

Inama nk’iyi ya eLearning Africa 2017 yabereye mu Birwa bya Maurice guhera kuwa 27 kugeza kuwa 29 Nzeri 2017 mu gihe iyayibanjirije yabereye i Cairo mu Misiri mu 2016.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *