img-20210318-wa0035.jpg

U Rwanda rurunamira Dr Magufuli kugeza igihe azashyingurirwa

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho igihe cyo kunamira Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli waraye apfiriye mu bitaro bya Dar es Salaam azize indwara y’umutima.

Nk’uko itangazo ryasohowe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe byabitangaje kuri uyu wa 18 Werurwe, kunamira Dr Magufuli ku rwego rw’igihugu biratangira uyu munsi bizageze ku munsi nyakwigendera azashyingirwaho.

Amabendera y’igihugu n’ay’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) arururutswa kugeza hagati kugeza igihe Magufuli azashyingurirwa.

img-20210318-wa0035.jpg
Itangazo ry’icyunamo cya Magufuli

U Rwanda na Kenya ni byo bihugu byo muri EAC bimaze gutangaza gahunda y’icyunamo cya Magufuli. Tanzania yo izagira icyunamo cy’iminsi 14.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *