“U Rwanda ruzakomeza gutera inkunga Ingabo za Centrafrica mu bijyanye n’imyitozo no gukarishya abasirikare”, ibi byatangajwe n’abayobozi ba Centrafrica nyuma yo kubonana, kuwa Gatatu, kwa Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, na mugenzi we, Faustin Archange Touadéra, nk’uko tubikesha Anadolu Agency.
Repubulika ya Centrafrica n’u Rwanda bisanzwe byarashyize umukono ku masezerano ane y’ubufatanye, yasinywe igihe Perezida Faustin-Archange Touadéra yasuraga u Rwanda ku ya 5 kugeza ku ya 8 Kanama 2021.
Aya ni amasezerano y’ubushakashatsi hagamijwe gucukura amabuye y’agaciro; amasezerano ku iterambere ry’ubwikorezi; amasezerano y’ubwumvikane ajyanye no gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba z’igihugu zo kuvugurura inzego z’umutekano mu rwego rw’ingabo muri Repubulika ndetse n’amasezerano y’ubwumvikane ku bufatanye mu igenamigambi ry’ubukungu.

Perezida Touadera yakiriwe na Perezida Kagame kuwa Gatatu
Kuva mu mwaka wa 2013, ubwo Centrafrica yari mu bibazo, u Rwanda ntirwatindiganyije kohereza abasirikare ibihumbi muri Repubulika ya Centrafrica, mu rwego rwa Loni, mu rwego rwo gufasha igihugu kurinda ubusugire bwacyo no gusubiza inyuma imitwe y’inyeshyamba ibiba iterabwoba mu turere twinshi tw’igihugu.
Umuryango w’Abibumbye uvuga ko u Rwanda ari urwa gatatu mu gutanga umusanzu mu kubungabunga amahoro muri CAR hamwe n’ingabo zirenga 3.000 zoherejwe mu bice bitandukanye by’igihugu kuva mu 2014.
Mu rwego rw’amasezerano y’ubwirinzi hagati y’ibihugu byombi, yasinywe mu 2020, u Rwanda kandi rwohereje, hagati mu Kuboza 2020, abasirikari barwo muri Repubulika ya Centrafrica, ziyongera ku ngabo zarwo zibarizwa muri Minusca (ubutumwa bwa Loni muri CAR), zari zigiye gufasha igihugu gutegura amatora mu mutekano.


