Sosiyete y’igihugu itwara abagenzi mu kirere ya Rwandair yamaze gutumiza indege nshya yo mu bwoko bwa Boeing B737-800NG, iyi ndege ikaba itegerejwe ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya kanombe iturutse muri Amerika.
[ad id=”44145″]
Iyi ndege ije mu gihe iyi sosiyete yo mu Rwanda yari imaze iminsi micye itangaje ko igiye kwagura imikorere ikajya igera no muri Amerika, Benin ndetse no muri Cote d’Ivoire, iyi ndege ngo ikaba ariyo izajya yifashishwa muri izo ngendo.
Nk’uko byatangajwe na Rwandair, ngo iyi ndege yamaze guhaguruka muri Amerika yerekeza mu Rwanda, ikaba izahasesekara ku munsi w’ejo tariki ya 16 Ugushyingo 2016. Inzego zishinzwe ubwikorezi bwo mu kirere aho iyi ndege iri buturuke, zatangaje ko habaye gukererwa kw’iyi ndege bitewe n’ikibazo cya tekiniki.
[ad id=”44145″]
Iyi Sosiyeti ya Rwandair yari isanzwe ikorera mu bice 17 Bujumbura,birimo Nairobi, Entebbe, Brazzaville Mombasa, Lusaka, Juba, Douala, Dar es Salaam, Johannesburg, Dubai, Lagos, Libreville, Kilimanjaro n’ahandi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@bwiza.com


