U Rwanda rwahagaritse ibikorwa byo kwinjiza mu gihugu ihene n’intama biturutse mu Burundi kubera ubwoba bw’indwara ya Muryamo iri kugaragara mu gihugu cy’u Burundi iri kwibasira amatungo yuza.
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda mu ntangiriro z’iki cyumweru ikaba yaratangaje ibi nyuma y’aho u Burundi bumenyeshereje ishyirahamwe mpuzamahanga ryita ku bijyanye n’amatungo ko hadutse indwara ifata aya matungo yuza hakaba hari gukorwa urukingo kuri ayo matungo cyane cyane mu ntara za Gitega, Mwaro, Kirundo na Karuzi.
Minisiteri y’ubuhinzi ikaba yarasohoye itangazo rigira riti: “Minagri irakangurira abaturarwanda bose muri rusange n’aborozi by’umwihariko gukumira indwara ya muryamo y’amatungo magufi yuza (peste des petits ruminants: PPR) yagaragaye mu gihugu cy’u Burundi”
Minagri yakomeje ivuga ko mu rwego rwo kwirinda no gukumira ko iyo ndwara yakwinjira mu gihugu, ingendo z’amatungo magufi yuza (ihene n’intama) n’ibiyakomokaho (inyama, impu n’ifumbire) biva mu gihugu cy’u Burundi bihagaritswe.
Indwara ya Muryamo y’amatungo magufi yuza igaragazwa no gukorora, gushoka kw’amarira mu maso, ibimyira, gutitira, ibisebe bigaragara kumunwa, ku mazuru, ku maso no hagati y’ibinono, guhitwa, kurwaza no gupfusha amatungo menshi mu gihe gito.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya


