U Rwanda rwahinduye isoko rwakuragamo isukari muri Afurika

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’uko igiciro cy’isukari kizamutse muri uyu mwaka ku buryo umuntu yakwita ko butunguranye, u Rwanda rwahinduye isoko rwakuragamo isukari, aho rwatangiye gukorana n’amasoko yo mu gihugu cya Zambia na Malawi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
U Rwanda rufashe gahunda yo gukorana n’ibi bihugu nyuma y’uko ingano y’isukari rwakuraga mu gihugu cya Uganda na Kenya igabanutse bitewe no kuba igiciro cyayo na cyo cyari cyarazamutse.
Gusa igiciro cy’isukari ntabwo cyazamutse muri ibi bihugu gusa kuko iki kibazo cy’izamuka ry’ibiciro cyagaragaye hafi mu bihugu byose bigize akarere.
Ikibazo cy’ihenda ry’isukari cyatangiye kugaragara muri Nyakanga aho amasoko y’isukari yazamuye ibiciro bigatuma isukaari yinjiraga mu gihugu nayo igabanuka ndetse n’ibashije kuboneka nayo ikaba ihenda.
Mu gihe mbere abashoramari bo mu Rwanda batangaga amafaranga angana na Miliyoni zibarirwa hagati ya 608,519 na 649,087 by’amafaranga y’u Rwanda kugeza Toni y’isukari mu Rwanda ivuye muri Kenya, bahisemo gukorana na Zambia aho bishobora kubatwara Miliyoni zibarirwa muri 413,793 kuri Toni y’isukari uyigejeje mu Rwanda.
Ephraim Rwamwenge ni umwe mu bashoramari bo mu Rwanda bacuruza isukari iturutse hanze. Agira ati”twahisemo kujya muri Zambia kuko ariho hari igiciro cy’isukari kiri hasi ugereranyije n’icyo muri Uganda, Kenya na Tanzania cyahise kizamuka ku buryo butunguranye.”
Kugeza ubu, ibiciro by’imisoro yo kwinjiza ibicuruzwa mu karere ni nk’ubuntu ku bihugu bihurira mu isoko rwa COMESA. Imibare igaragaza ko kuva u Rwanda rwatangira gukorana na Zambia rwinjiza byibuze Toni 1000 bur cyumweru z’isukari bingana na 60% by’imibbare rwakagombye kuba rwinjiza mu gihugu by’ibicuruzwa.
Guhera mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka, isukari yazamuye igiciro kuva ku mafaranga y’u Rwanda hagati ya 700 na 800, gihita kigera ku 1000 ndetse muri uku kwezi kwa 12 kikaba kiri ku mafaranga 1100 ku kilo kimwe.
Agafuka k’ibilo 50 by’isukari kavuye ku mafaranga ibihumbi 35 kageza ku bihumbi 45 mu gihe gito.
U Rwanda ni rumwe mu bihugu bigikenera isukari ivuye hanze ubariyemo no mu bihugu bya kure nka Brazil na Thailand, ibi bihugu byo bikaba bifite ibiciro byabyo byihariye umuntu yakwita ko ari mpuzamahanga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
U ruganda rw’isukari rwa Kabuye rubahsa gutunganya isukari ingana na Toni hagati y’12 na 20, bikaba biteganyijwe ko kugeza muri 2020 ruzabasha kuba rwatunganya Toni zibarirwa mu 150.
Izamuka ry’ibiciro by’isukari, rifitanye isano ya hafi n’izamuka rya bimwe mu binyobwa bitarimo alukoro kuko nabyo byahise bizamuka kuva ku mafaranga ibihumbi 3800 kugeza kuri 4500 mu kwezi kwa cyenda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *