Leta y’u Rwanda yamaze kujyana iy’u Bwongereza mu nkiko isaba kwishyurwa amafaranga yerekeye amasezerano yo kwakira abasaba ubuhungiro ibihugu byombi byari byarasinyanye, mbere yo guseswa n’ishyaka Labour’s Party riri ku butegetsi.
Daily Mail ivuga ko amafaranga u Bwongereza bushobora kwishyura u Rwanda ashobora kurenga miliyoni 50 z’ama-pounds (Frw miliyari 99.5).
Ikibazo kiri hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza kuri ubu kiri gukemurirwa mu Rukiko Mpuzamahanga Nkemurampaka (Permanent Court of Arbitration) rufite icyicaro mu Buholandi.
Umunyamabanga utavuga rumwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Bwongereza, Chris Philp, yavuze ko ikirego cy’u Rwanda ari “ingaruka mbi cyane zongeye kugaragara kubera icyemezo cya Labour’s Party cyo gukuraho gahunda [yo kohereza abimukira] mu Rwanda”.
Uyu kandi yagaragaje ko guhagarika ariya masezerano mu gihe indege za mbere zitwaye abimukira zari hafi guhaguruka nk'”igikorwa cy’ubugambanyi”.
Philip yavuze ko ikirego u Rwanda rwatanze “gisobanuye ko ubu abasora bo mu Bwongereza bahanganye n’umutwaro munini w’amafaranga bitewe n’ubushobozi buke bwa Labour’s Party”.
Yunzemo ati: “U Bwongereza bwagombye kohereza abimukira babwinjiyemo banyuze mu nzira zitemewe mu Rwanda, aho kubacumbikira muri hoteli cyangwa mu nkambi zahoze ari iza gisirikare nka Crowborough, yafunguwe mu cyumweru gishize igatera impungenge zikomeye abaturage baho.”
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Sir Keir Starmer ni we watesheje agaciro amasezerano yerekeye kwakira abimukira Guverinoma yamubanjirije yari yarasinyanye n’u Rwanda, ndetse kuyasesa yabigize kimwe mu byemezo bye bya mbere akijya ku butegetsi.
Amasezerano yasheshwe mu gihe haburaga iminsi mike ngo u Rwanda rutangire kwakira abimukira bagombaga kuva mu Bwongereza, aho bagombaga gutuzwa i Kigali bakanahabwa amahirwe yo gusaba ubuhungiro.
Icyemezo cy’ishyaka Labour cyo kureka ayo masezerano cyakurikiwe n’izamuka rikabije ry’umubare w’abimukira binjira mu Bwongereza bifashishije ubwato buto.
Imibare ya vuba ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Bwongereza igaragaza ko abimukira 36,273 bari bacumbikiwe muri hoteli zo muri kiriya gihugu biyongereyeho ababarirwa mu 7,000 kuva Labour’s Party yajya ku butegetsi.
Amakuru avuga ko amasezerano y’u Bwongereza n’u Rwanda yahagaritswe bumaze kurwishyura abarirwa muri miliyoni 715 z’ama-pounds (arenga Frw miliyari 1.4), nk’uko imibare ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Bwongereza ibigaragaza.
Icyakora mu mwaka ushize wa 2025 byavuzwe ko u Rwanda rwasabaga andi miliyoni 50 z’ama-pounds kubera guhagarika iriya gahunda. Ni amafaranga u Bwongereza bwakabaye bwarishyuye muri Mata 2025.
Bijyanye no kuba aya mafaranga atarishyuwe, amakuru avuga ko mu Ugushyingo ari bwo u Rwanda rwatanze ikirego muri ruriya rukiko rufite icyicaro i La Haye.
Impapuro z’ikirego cyatanzwe zerekana ko Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Emmanuel Ugirashebuja ari we uhagarariye “abarega”.
Daily Mail ivuga ko Lord Verdirame KC, umusenateri wigenga wo mu biro by’abunganizi mu mategeko bya Twenty Essex bifite icyicaro i Londres ari we u Rwanda rwahaye inshingano zo kuruhagararira mu mategeko.
Izo mpapuro kandi zerekana ko Dan Hobbs usanzwe ari umuyobozi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Bwongereza ushinzwe abimukira n’imipaka, ari we uhagarariye uruhande rwa guverinoma mu rubanza.
Icyakora ngo iriya Minisiteri yo yahaye inshingano zo kuyihagararira Ben Juratowitch wo mu biro bya Essex Court Chambers bifite icyicaro i Londres.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Bwongereza yatangaje ko iki gihugu cyiteguye guhangana na kiriya kirego gishikamye, mu rwego rwo “kurengera imisoro” y’abaturage bacyo.


