Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 16 Mutarama 2023 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zirimo izerekeye ku mutekano, politiki n’ubutabera.
Harimo ko:
U Rwanda rwashinje RDC gushaka kurushozaho intambara
Guverinoma y’u Rwanda yashinje ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) gutegura uburyo bwo kurushozaho intambara.
Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, tariki ya 19 yasobanuye ko itangazo ryashyizwe hanze na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa RDC tariki ya 17 Mutarama, bisa n’aho rigamije gusa kwibasira u Rwanda.
Yagaragaje uburyo ubutegetsi bwa RDC bukomeje kwitegura intambara, burimo guha akazi abacancuro no gukomeza gukorana n’imitwe yitwaje intwaro, aho kubahiriza imyanzuro y’amahoro yafatiwe i Nairobi n’i Luanda.
Umugore w’i Rusizi arakekwaho kwica umusore
Umugore wo mu karere ka Rusizi witwa Nyagato Juliette wari usanzwe ari umuvuzi gakondo, arakekwaho kwica umusore w’imyaka 23 y’amavuko witwa Ishimwe Jean Claude, amuteye urushinge.
Amakuru abaturage bahaye BWIZA avuga ko uyu musore wari urwaye imitezi, yagiye kwivuza kwa Nyagato, ntiyataha, umurambo we uza kuboneka mu gasoko.
Byamenyekanye Nyagato yamaze gutoroka, inzego zishinzwe umutekano zitangira kumushakisha. Byageze tariki ya 20 atarafatwa.
Ambasade ya Uganda mu Rwanda mu bibazo by’amafaranga
Ambasade ya Uganda mu Rwanda iravugwaho ibibazo byinshi by’amafaranga, ikaba isaba guverinoma ya Uganda kugira icyo ikora kugira ngo bikemuke.
Byagaragajwe na Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, Maj. Gen (Rtd) Robert Rusoke tariki ya 16 Mutarama, ubwo yageraga imbere y’abadepite bagize komite ishinzwe ububanyi n’amahanga.
Yababwiye ko ubukode bw’inzu abamo nka Ambasaderi bwiyongereye, buva ku bihumbi 63.6 by’amadolari ku mwaka, bigera kuri 96. Yanabamenyesheje ko ari ngombwa ko hubakwa inzu ya Ambasade i Kigali mu rwego rwo kugabanya amafaranga y’ubukode.
Uwari umujyanama wa Tshisekedi afunzwe akekwaho gukorana n’u Rwanda
Fortunat Biselele wari umujyanama wihariye wa Perezida Félix Tshisekedi uyobora RDC afungiwe muri gereza nkuru ya Makala iherereye mu mujyi wa Kinshasa, akekwaho gukorana na Leta y’u Rwanda.
Biselele yabaye umujyana wa Tshisekedi kugeza ku ya 15 Mutarama ubwo yirukanwaga, nyuma yo kubwira umunyamakuru Alain Foka wa RFI ko uyu Mukuru w’Igihugu yari yarumvikanye na Paul Kagame uburyo ibihugu byombi byabyaza umusaruro amabuye y’agaciro.
Kuva ubwo yatangiye gukorwaho iperereza, afungwa by’agateganyo bisabwe n’umushinjacyaha, mu gihe hagishakishwa ibimenyetso ku cyaha akurikiranweho cyo kugambanira igihugu.
Babiri bakekwaho kwambura Abanyarwanda amamiliyoni y’amafaranga batangiye kuburana
Nkuranga Aimable na Bagire Eugène bakurikiranweho kwambura Abanyarwanda amafaranga abarirwa mu mamiliyoni hifashishijwe umuyoboro wa BITSEC ucururizwamo ifaranga ry’ikoranabuhanga rizwi nka cryptocurrency batangiye kuburanishwa.
Bombi batangiye kuburanira mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro tariki ya 17 Mutarama, bahakana ubu bwambuzi kuko ngo atari bo bashinze BITSEC ndetse basaba gufungurwa by’agateganyo.
Tariki ya 20, uru rukiko rwanzuye ko Nkuranga afungurwa by’agateganyo kuko ngo nta mpamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha, rutegeka ko Bagire afungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwa.


