Minisiteri y’ubuzima yagiranye amasezerano n’umuryango wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, BioVentures for Global Health (BVGH), azatuma Abanyarwanda babasha kubona ubuvuzi bwa cancer mu buryo buboroheye.
BVGH ni Umuryango w’Abanyamerika udaharanira inyungu ufite icyicaro muri Seattle I Washington DC, ukorana n’inzego za leta n’iz’abikorera mu guteza imbere ubushakashatsi mu by’ubuzima.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa 09 Ugushyingo 2017 mu Nama Mpuzamahanga kuri Cancer muri Afurika (AORTIC) iri kubera I Kigali, ari no mu rwego rw’umugambi wa BVGH witwa African Access Initiative (AAI).

Ubu ni ubufatanye bw’ibigo, za guverinoma, abatanga serivisi z’ubuvuzi, n’imiryango itegamiiye kuri leta mu rwego rwo guteza imbere ibikorwaremezo by’ubuvuzi no kubaka ubushobozi mu by’ubuvuzi muri Afurika.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aya masezerano yashyizweho umukono kandi ateganya ko Ibitaro bya Kaminuza ya Butare (CHUB), Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe, n’ikigo cyita ku ndwara za cancer cya Butaro, bizabona imiti n’ibikoresho bikenera kandi ku giciro kiri hasi.

Azanafasha kubaka ubushobozi bw’abaganga binyuze mu mahugurwa azajya atangwa n’inzobere z’Abanyamerika nk’uko The New Times dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.
Nyuma yo gushyira umukono kuri aya masezerano, Jennifer Dent, perezida wa BVGH, uri mu Rwanda, aho yaje kuvuga kuri uyu mugambi wa African Access Initiative muri iyi nama mpuzamahanga kuri cancer, yavuze ko yishimiye kuzana uyu mugambi mu Rwanda.
Yagize ati: “Ugamije gutanga uburyo bwo kugera ku miti ya cancer n’ikoranabuhanga bijyanye n’intego za minisiteri y’ubuzima.”
Nk’uko Dent yakomeje avuga, umuryango akuriye, BVGH, ufitanye imikoranire n’ibigo biteye imbere mu gukora imiti byiyemeje gutuma ikoranabuhanga ryabyo n’imiti bikora byoroha kubibona muri Afurika, byizewe kandi biri ku rwego rwo hejuru.

Yongeyeho ko bishimiye kwakira u Rwanda muri uyu mugambi (AAI), kandi akaba ari igihugu cya gatanu kiwinjiyemo.
Jennifer Dent yakomeje avuga ko aya masezerano y’ubwumvikane ari ay’ubufatanye bw’igihe kirekire akazajya avugururwa bijyanye n’ingamba z’igihugu zo guhangana na cancer.
Naho Minisitiri w’ubuzima, Dr Diane Gashumba, yavuze ko icy’ingenzi kiri muri aya masezerano ari uko ibitaro bigiye kujya bibona imiti ya cancer abarwayi bakeneye kandi ku giciro kitari hejuru.

Aya ni amasezerano ya kabiri u Rwanda rwashyizeho umukono muri iyi nama iri kubera I Kigali, nyuma y’aho kuri uyu wa kabiri ushize rwagiranye andi masezerano n’Ishuri ry’Ubuvuzi rya Harvard yo kujya bahugura Abanyarwanda mu kuvura cancer muri iri shuri rifite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Amafoto:MoH flickr
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


