Leta y’u Rwanda nka kimwe mu bihugu bikataje mu iterambere, ni kimwe muri 12 byatumiwe mu nama y’ibihugu birindwi bivuga rikijyana ndetse birangwamo ubukungu bukomeye ku isi (G7), iyi nama ikaba izibanda ku ngingo irebana no kurinda inyanja ndetse no ku bukungu.
Ikinyamakuru CBC dukesha iyi nkuru kivuga ko biteganyijwe ko iyi nama izatangira kuwa Gatanu tariki ya 8 kugeza ku ya 9 Kamena 2018, ikazabera i Quebec muri Canada.
Ubusanzwe uyu muryango ugizwe n’ibihugu 7 birimo: Canada, u Bufaransa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, u Budage, u Buyapani ndetse n’u Butaliyani hiyongereyeho n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Bulayi (EU) watumiwe.
Mu bindi bihugu 12 byatumiwe harimo
Argentina, Bangladesh, Haiti, Jamaica, Kenya, Marshall Islands, Norway, Rwanda, Senegal, Seychelles, South Africa ndetse na Vietnam
U Rwanda rwatumiwe muri iyi nama nk’igihugu gifite ubukungu butera imbere ku kigero cyiza nk’uko byagiye bigaragazwa na raporo zinyuranye za Banki y’isi ndetse kikaba ari cyo gihugu cyatumiwe kidakora ku nyanja.
Inama ya G7 ibaye ku nshuro ya 44, mu mwaka ushize wa 2017 ikaba yarabereye mu gihugu cy’u Butaliyani mu mujyi wa Taormina kuwa 26—27 Gicurasi nyuma gati y’uko u Burusiya bwikuyemo bigatuma umuryango uva kuri G8 ubu ukaba ukora nka G7.


