U Rwanda rwazamutseho imyanya 5 muri raporo igaragaza uko abaturage babona ruswa mu nzego zinyuranye, aho rwaje ku mwanya wa 49, mu gihe mu karere igihugu cyegereye u Rwanda ari Tanzania yaje ku mwanya wa 87.
Raporo nshya y’Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarengane (Transparency International), igaragaza ko u Rwanda ruri ku mwanya wa 49 ku Isi ruvuye ku wa 54.
Mu 2022, u Rwanda rwari rufite amanota 51% , naho raporo nshya ya 2023, igaragaza ko rufite amanota 53%.
Muri Afurika, u Rwanda rwagumye ku mwanya wa kane, inyuma ya Seychelles ifite 71%, Cap Vert ifite 64% na Botswana ifite 59%.
Ibihugu bya Denmark, Finland, New Zealand, Norway na Singapore nibyo biza ku myanya itanu ya mbere uko bikurikiranye ku rwego rw’Isi.
Mu Karere, ibihugu by’ibituranyi, Tanzania yaje ku mwanya wa 87, Kenya ku mwanya wa 126, Uganda ku mwanya wa 141, u Burundi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo biza ku mwanya umwe wa 162.
Ni mu gihe imyanya itanu ya nyuma yajeho ibihugu bya Yemen ku mwanya wa 176, Sudani y’Epfo, Syria, na Venezuelaku mwanya wa 177 na Somalia ifunga urutonde rw’ibihugu ku mwanya wa 180.


