GgO5MRKWYAAjl6B

U Rwanda rwihanganishije Amerika yagabweho igitero

Sangiza iyi nkuru

Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yihanganishije imiryango y’Abanyamerika 15 bapfiriye mu gitero cyagabwe mu mujyi wa New Orleans, ubwo umushoferi yagongaga ku bushake ikivunge cy’abantu bari mu byishimo byo gutangira umwaka mushya.

Ku wa 1 Mutarama 2025 nibwo Leta ya Amerika yatangaje iki gitero nk’igikorwa cy’iterabwoba cyagabwe mu masaha ya saa tatu z’ijoro mu gace ka French Quarter  kazwiho cyane ubukerarugendo aho gafite utubari na resitora nyinshi.

Mu butumwa bwanyuze ku mbuga nkoranyambaga, Ambasade y’u Rwanda yagize iti: Ambasade y’u Rwanda n’umuryango w’Abanyarwanda baba muri Amerika, bihanganishije imiryango y’ababuze ababo mu gitero kibababje cy’i New Orleans. Ibitekerezo byacu n’amasengesho biri kuri mwe muri ibi bihe bikomeye.”

Nyuma y’iki gitero uwagikoze yahise araswa aricwa ubwo yashakaga kurwanya abashinzwe umutekano.

FBI yatangaje ko uwagabye iki gitero yasanganywe ibendera ry’umutwe w’iterabwoba wa Islamic State bigaragaza ko imigambi yari iy’iterabwoba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *