U Rwanda rwihanganishije igihugu cy’ u Buyapani nyuma y’umutingito ukomeye wabaye ku Bunani muri Perefegitura ya Ishikawa, ugahitana ubuzima bw’abatari bake abandi bakaba baraburiwe irengero.
Kuri uyu wa Kabiri, itariki 9 Mutarama 2024 abayobozi b’u Buyapani bagaragaje ko uwo mutingito wahitanye abantu barenga 200.
Ni mu gihe ababuriwe irengero barenga nabo 100, abarenga ibihumbi 28 baracyari aho bahungishirijwe hadashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Umubare munini w’abantu bataraboneka nyuma y’uwo mutingito ngo biganje mu Mujyi wa Wajima, uri mu yibasiwe bikomeye n’uwo mutingito mu gace ka Noto kari mu nkengero z’inyanja y’u Buyapani.
Ni umutingito ukomeye wasenye inyubako nyinshi wangiza n’ibikorwa remezo binyuranye birimo n’imihanda.
Kugeza ubu kandi abarenga ibihumbi 30 nta muriro w’amashanyarazi bafite, ikibazo batewe n’uwo mutingito.

